Uburusiya bwagabye Igitero cya ‘Drone 352 na Misire 16’ muri Ukraine

Jun 23, 2025 - 16:15
Jun 24, 2025 - 10:33
Uburusiya bwagabye Igitero cya ‘Drone 352 na Misire 16’ muri Ukraine

Uburusiya bwagabye ibitero by’Indege zitagira Abapilote [Drone] 352 n’Ibisasu biremereye 16 ku murwa mukuru wa Ukraine, Kiev.

Iki gitero cyahitanye abaturage barindwi [7], gikomeretsa 28 barimo abana bane, cyagabwe mu bice bitanu [5] bitandukanye bya Kyiv.

Uduce twibasiwe cyane turimo: Shevchenkivskyi, Podilskyi, Solomianskyi, Darnytskyi na Svyatoshynskyi.

Ikinyamakuru The Kyiv Independent, cyatangaje ko iki gitero cyagabwe mu Masaha ya saa Saba z’Ijoro zo ku wa 23 Kamena [6] 2025.

Kyiv Independent yakomeje ivuga ko guhera saa Munani z’Ijoro, humvikanye Urusaku rwinshi rudasanzwe rwatewe n'iturika ry'ibi Bisasu, ibi bikaba byamaze Amasaha hafi Atatu n’igice.

Mu gihe abantu barindwi [7] aribo bamaze gutangazwa ko bapfiriye muri ibi bitero, uyu mubare ushobora kwiyongera cyane, mu gihe bivugwa ko hari abagwiriwe n'Amazu bataratabarwa.

Nyuma y'iki gitero, Minisiteri y’Ingabo muri Ukraine yatangaje ko Uburusiya bwakoresheje ibikoresho by’intambara bibarirwa kuri 368 bitandukanye birimo:

  • Indege zitagira abapilote (Drones): 352
  • Ibisasu bya Ballistic (Iskander-M/KN-23): 11
  • Ibisasu bya Cruise (Iskander-K): 5

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yamaganye ibi bitero, avuga ko Uburusiya buri guhorera Iran burasa kuri Ukraine.

Yagize ati:“Mu Mujyi wa Kyiv honyine, inzu Eshanu [5] z'abaturage zasenyutse. Izi ni inzu zari zisanzwe zituwemo. Buri gihugu gihana imbibi n’Uburusiya, Iran, cyangwa Koreya ya Ruguru kigomba kwibaza niba gishoboye kurinda ubuzima bw’abaturage bacyo mu gihe iyi mpuzamashyirahamwe y’abica abantu ikomeje gusakaza iterabwoba".

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0