Imodoka yagonganye n’Inzovu hapfa batatu
Mu gihugu cya Uganda yabereye impanuka y’imodoka yaguyemo abantu babatu, nyuma y’uko igonganye n’Inzovu.
Abayobozi muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda, bavuze ko iyi mpanuka yabereye muri Pariki y’Igihugu ku mugoroba wo ku Cyumweru.
Polisi yavuze ko abandi bantu bane bakomerekeye muri iyi mpanuka yabereye muri Murchison Falls National Park.
Murchison Falls National Park iherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Uganda.
Polisi yongeyeho ko iyo modoka yari itwaye abayobozi barindwi bo mu kigo cya Uganda cy’imisoro n’amahoro (URA).
Impanuka z’imodoka zikunze kubaho muri Uganda, ndetse harimo no kwiyongera ibiba birimo inyamaswa z’agasozi hamwe n’abantu, mu gihe abaturage barimo gusatira uduce turinzwe (Dukomye) twagenewe inyamaswa z’agasozi.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Polisi ya Uganda yavuze ko iyo modoka yari irimo kuva mu Mujyi wa Arua, mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, isubira mu murwa mukuru Kampala, ubwo uko kugongana kwabaga.
Yavuze ko abakomeretse bihutanwe bajyanwa ku Bitaro byo muri ako gace, ndetse nyuma yaho baza kujyanwa kuvurirwa i Kampala. Gusa, nta makuru batanze ku kuntu iyi nzovu imerewe.
Ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa z’agasozi cyashishikarije abatwara ibinyabiziga kujya baba maso bakareba niba hari inyamaswa zambukiranya imihanda.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
1
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



