Trump yavuze ko ibihugu byo mu kigobe byamusabye guhagarika kurasa Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko yahagaritse ibitero bya gisirikare bishya kuri Iran abisabwe n’ibihugu byo mu kigobe mu gihe ‘Ibiganiro bikomeye byo guhagirika intambara birimbanyije’.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, yavuze ko ibyo yabisabwe na Qatar, Arabia Saoudite na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Avuga ko yabwiwe ko kumvikana ‘Kwakwemerwa’ na Washington kugiye kugerwaho, yongeraho ko uko kumvikana kugomba kuba kurimo ko ‘Ko Iran itagomba gutunga intwaro kirimbuzi’.
Gusa yaburiye ko Amerika yiteguye ‘Gukomeza igitero simusiga kandi kinini kuri Iran, mu gihe icyo aricyo cyose’, ibiganiro bidatanze umusaruro.
Nyuma y’aya magambo yatangajwe na Trump, umwe mu bakuru b’Ingabo muri Iran yaburiye Amerika ‘Kudakora andi makosa akomeye no kwibeshya’, kuko bayiteguye kurusha ikindi gihe.
Ibyatangajwe na Trump bije mu gihe benshi mu Banyamerika bakomeje kwamaganira kure iyi ntambara.
Abagera kuri 64% by’ababajijwe mu ikusanyabitekerezo ryakoze n’Ikinyamakuru New York Times, bavuze ko kwishora mu ntambara na Iran ari kimwe mu cyemezo kigayitse Igihugu cyabo cyafashe.
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1



