Kirehe: Basabwe kujyanisha iterambere ry'imyubakire n'Igishushanyombonera
Imyubakire n’imiturire mu Karere ka Kirehe ho mu Ntara y'i Burasirazuba bw'u Rwanda, irakataje.
Ishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku ngamba zafashwe hagamijwe kunoza imiturire ikurikije igishushanyombonera cyo mu 2023 kizageza mu 2050 cy'imikoreshereze y’ubutaka.
Abubaka babutswa kubaka Inyubako zijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu.
Mu rwego rwo kureba aho bageze bashyira mu bikorwa iki gishushanyo, THEUPDATEE yasuye Nyakarambi, Umujyi w'aka Karere.
Muri uru rugendo, yabonye zimwe mu nyubako zubatswe zigeretse (Etage) ndetse n'izindi zifite imyubakire igaragaza ko koko aka Karere karimbanyije iterambere.
Muri izi nzu zigeretse, harimo iz’abantu ku giti cyabo n’izubatswe ku bufatanye bw’abantu bihurije hamwe. Nyinshi muri izi Nzu, zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.
Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.
Gaherereye mu majyepfo y'i Burasirazuba bw’u Rwanda, ku birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Umugezi w'Akagera niwo ukoze umupaka hagati y'aka Karere n'igihugu cya Tanzaniya mu Burasirazuba.
Mu majyepfo, gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi n'agace ka Tanzaniya.
Gahana imbibi kandi n'Akarere ka Ngoma mu Burengerazuba, mu Majyaruguru hakaba akarere ka Kayonza.
Ku bagasura bakanagatembera, ntibakigorwa no kuba aho kurara (Amacumbi) n'aho kurira (Restaurant) nk'uko mbahoze mbere y'uko kagezwamo umuriro w'Amashanyarazi mu 2010
Hamwe mu hantu nyaburanga hakurura abahagenda, harimo: Isumo rya Rusumo riherereye ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania mu Mirenge ya Kigarama na Nyamugari.
Ikiyaga cya Cyambwe kizwi ku izina rya Rwehikama giherereye mu Murenge wa Nasho kikaba bw’ibinyabuzima birimo Amafi, Ingona n’Imvubu.
Umusozi wa Remera uherereye mu murenge wa Nyarubuye ufite ubutumburuke bungana na 1,919 m ukanezeza amaso y’abawureba.
Uhagaze ku musozi wa Remera, uba witegeye kandi ureba neza Ibiyaga bya Mpanga na Nasho.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
1
Wow
0



