Ubuhamya: Murekatete wacuruzaga Magendu yavuye imuzi ububi bwayo, asaba abakiyicuruza gukuramo akarenge
Ubucuruzi bwa Magendu ni Ubucuruzi bufatwa nk'ubutemewe mu bihugu byinshi, bikaba akarusho mu Rwanda.
Nk'Igihugu kikiri mu nzira y'Amajyambere, u Rwanda ruvuga ko ubu bucuruzi buhombya Igihugu kuko budatanga Imisoro.
Uretse kudatanga Imisoro, ababukora bahuriramo n'ingaruka nyinshi zirimo gufungwa ndetse n'urupfu.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku buhamya twahawe na Murekatete wo Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, wakoraga ubucuruzi bwa Magendu akaza kubureka.
Mu kiganiro n'Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora inkuru zicukumbuye ndetse n'izo muri rubanda, Murekatete yagize ati:“Ubucuruzi bwa Magendu nabukoze Imyaka irenga 10. Ibicuruzwa nabikuraga mu gihugu cya Uganda, nkabizana mu Rwanda rwihishwa ntanyuze ku Mupaka wemewe n'amategeko wa Cyanika”.
Yakomeje agira ati:“Birumvikana ntabwo natangaga umusoro, ahubwo nacunganaga n'inzego z'Umutekano ndetse n'izindi zishinzwe kugenzura ibyinjira mu gihugu bidakurikije amategeko”.
“Nyuma yo kubona ko bitanga amafaranga, nabyinjijemo n'abandi mbagira abakozi bange. Iyo twajyaga muri Uganda, twanyuraga inkereramucyamo mu kugenda no kugaruka. Ntabwo ari ibintu byabaga byoroshye, kuko byadusaba kwitwikira Ijoro, birumvikana ko imbeho yabaga ari yose. Uretse ibi, nagiye mfungirwa mu Ikigo kigororerwamo by’igihe gito abafatiwe mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko (Transit Center) mu bihe bitandukanye. Muri iki Kigo, nahafungiwe inshuro zirenga 10, ariko kureka gukora ubu Bucuruzi byarananiye”.
“Uko iminsi yagiye ishira, abayobozi baranganirije banyereka ko ibyo nkora nta kiza kirimo. By'umwihariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika ndetse n'abayobozi bo ku rwego rw'Akarere. Banganirizaga bansanze muri Transit Center ndetse n'igihe nabaga ntagiye muri Magendu”.
“Ibi biganiro byanteye gufata umwanya wo kwitekerezaho ndetse ntekereza no ku nama ngirwa. Nasubije amaso inyuma, nsanga Magendu yarankenesheje aho kunkiza. Inshuro nyinshi, inzego z’umutekano zarayinteshaga amafaranga nashoye agashya nyareba”.
“Kwihebera ubu Bucuruzi, bwagize ingaruka ku Bana bange, kuko bavuye mu Mashuri imburagihe. Mu Rugo naho ntabwo byari byoroshye, kuko Umugabo twahoraga mu makimbirane adashira, ambaza aho Miliyoni zirenga Umunani z’Amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 Frw) nari narashoye muri ubu Bucuruzi zagiye nyuma yo guhomba. Ibi byose byanyeretse ko ibyo ndimo ntaho byazangeza, mbona ko nta nyungu nkura muri ubu Bucuruzi ahubwo ari ibihombo gusa, mpita mfata umwanzuro wo kubureka”.
“Maze kureba ubu Bucuruzi butemewe n'amategeko, nahise nshishikariza n'abo nari narabushoyemo kubureka. Ndabashimira ko banyemereye, kuva icyo gihe dutangira urugendo rushya rwo gufatanya n'abandi kwiyubakira Igihugu”.
“Tumaze kuva muri ubu Bucuruzi, natangiye urugendo rushya rw'ubuzima. Amafaranga nari nsigaranye, nayashoye mu Bucuruzi bw'Inkwi, nyuma nisunga Twiheshe Agaciro. Iyi Koperative ikorera mu Murenge wa Cyakina, ikora ibikorwa bitandukanye birimo n'ubuhinzi bw'Ibirayi”.
“Iyi Koperative yamfashije gusubira mu buzima busanzwe, ku buryo kuri ubu nyikuramo ibitunga Umuryango ntarinze kujya mu Bucuruzi bwa Magendu. Uretse ibi kandi, Abana bange bongeye kumbona ndetse n'umubano wange n'Umugabo wongera gusubira ku murongo”.
Murekatete yasoje agira ati:“Abakora n'abafite umugambi wo gucuruza Magendu, nabagira inama yo kubireka, kuko nta nyungu ibamo. Magendu ikenesha uyikora ndetse ikanadindiza iterambere ry’Igihugu. Tuyirinde kandi dufatanye kuyirwanya”.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko “Umuntu wese ugambiriye kutishyura Umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha Ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa Imitungo ifitanye isano n’Ubucuruzi” aba akoze icyaha cyo kunyereza Umusoro.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa Igifungo kitari munsi y’Imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje Imyaka itanu (5).
Raporo ya Rwanda Financial Intelligence Centre (FIC) ku bijyanye n'igihombo rusange ku byaha by’ubukungu n’imari (harimo ubucuruzi bwa magendo), yerekanye ko mu gihe cy’Imyaka 5 hagati ya 2019 na 2024, Igihugu cyahombye arenga Miliyari 100 Frw kubera ibyaha by’ubukungu n’imari, harimo ubucuruzi bwa magendo, kwirengagiza imisoro na ruswa.
Akarere ka Burera ni kamwe mu dutungwa urutoki mu dukorerwamo Ubucuruzi bwa Magendu cyane ubufitanye isano n'Igihugu cya Uganda.
N'ubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’aka Karere busaba abagatuye kwirinda ubu Bucuruzi, ahubwo bakagira kandi uruhare mu kuburwanya, bagira inama ababukora kubureka.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



