Karongi: RIB yafunze Emmanuel akekwaho gukubita uwo biteguraga kurushinga

Oct 26, 2025 - 14:48
Karongi: RIB yafunze Emmanuel akekwaho gukubita uwo biteguraga kurushinga

Urwego rw'Igihugiu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ishami rikorera mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y'i Burengerazuba, rwatangaje ko rwataye muri yombi, Nshimiyimana Emmanuel, akekwaho gukubita uwo biteguraga gusezerana.

Nshimiyimana utuye mu Murenge wa Murundi, yatawe muri yombi tariki ya 24 Ukwakira (10) 2025, akekwaho gukubita Nyiraminani Annonciatha.

Nyiraminani bivugwa ko yakubiswe, yahowe kwizeza Nshimiyimana kumuha Amabati 30 yo gusakaza Inzu bazaturamo, nyuma yo gushyingiranwa imbere y’itorero tariki ya 29 Gicurasi (5) 2025.

Ikinyamakuru Imvaho Nshya, kivuga ko Nshimiyimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murundi, mu gihe Annonciatha arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rufunzo.

Umwe mu bagize Umuryango w'Umukobwa utifuje ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru, yavuze ko bashenguwe no kuba umwana wabo yarakubiswe, mu gihe yiteguraga gushyingirwa na Nshimiyimana, tariki ya 26 Mutarama (1) 2026.

Ati:“Basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Murundi tariki ya 29 Gicurasi (5) uyu mwaka. Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu rusengero mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo 2025, bateganya kuzashyingirwa imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR muri Mutarama 2026.” 

Yunzemo ati:“Twababajwe n’ibyo yamukoreye, amunigagura kugeza ubwo umukobwa wacu adashobora kuvuga ngo aramuziza ko atamuhaye amabati 30 yo gusakara iyo nzu avuga ngo bazabanamo, kandi aho nyiherukira yari itaranagira aho igera”.

Ku ruhande rw'abaturanyi ba Nyiraminani, umwe mu baganiriye n'Itangazamakuru, yagize ati:“Nyiraminani w'Imyaka 31, yiteguraga kubana na Nshimiyimana w'Imyaka 23. Birashoboka ko Umukobwa yaba yari yemeye kuzatanga Amabati, ariko akomeza gushyirwa ku gitutu n'Umusore. Inzu ndayizi, yari itaragera mu isakara, ku buryo bitari kuba impamvu yo kumukubita”.

Yakomeje agira ati:“Bishoboke ko Umukobwa yagize amakenga, yibaza ko ashobora kumuha ayo Mabati, Inzu yamara kuzura akishakira undi. Cyane ko abakurikiranira Urukundo rwabo hafi, bavuga ko ubusumbane bw'Imyaka buri hagati yabo, bushobora kuzaba inzitizi mu mubano”.

Ku ruhande rw'ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cryiaque, yemeje ko Nshimiyimana afunzwe, ndetse yicuza icyaha yakoze.

Ati:“Yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse (Nyiraminani) iwabo mu Mudugudu wa Bukiro, ku mugoroba wa 24 Ukwakira (10) 2025. Amuherekeje, aramwoshyoshya, amucisha mu Ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo Mabati. Nshimiyimana yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”

Niyonsaba yasoje agira Nshimiyimana inama yo kwirinda urugomo, aboneraho no gusaba Nyiraminani kongera gushishoza mbere y'uko arushinga n’uyu Fiyanse we.

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 0