Imyaka 35 irashize Inkotanyi zigabye Igitero cyafunguye Gereza Spécial ya Ruhengeli, twiyibutse uko cyagenze

Jan 23, 2026 - 20:54
Imyaka 35 irashize Inkotanyi zigabye Igitero cyafunguye Gereza Spécial ya Ruhengeli, twiyibutse uko cyagenze

Imyaka 35 irashize, izari Ingabo za FPR-Inkotanyi zikoze igikorwa amateka azahora yibuka nk'ikidasanzwe, ubwo zabohoraga Gereza Spécial ya Ruhengeli.

Iki gitero cyagabwe ku wa 23 Mutarama (1) mu Mwaka w'i 1991.

Mu mpera za 1990 no mu ntangiro za 1991, ingabo za RPA zaje mu bice by’Amajyaruguru zirwana inkundura zifata Umupaka wa Gatuna. 

Nk'uko byakunze gusobanurwa na Gen (Rtd) Kabarebe James n'abandi banyabigwi, nyuma yo gufata Umupaka, byorohereje urugamba, aho zarwanye zifata uduce tunyuranye turimo Rubaya, Byumba, Umusozi wa Manyagiro, Rushaki, Mukarange, Murindi na Kaniga, bituma aho muri ako gace haba icyicaro gikuru ndetse ingabo za RPA zibona amahirwe yo kujya mu Birunga.

Mu bitero Ingabo za RPA zagabaga mu gace k’Amajyaruguru, harimo itsinda ry’ingabo ryinjiye mu mujyi wa Ruhengeri ku itariki 23 Mutarama 1991, ribohora Abanyepolitiki bari bafungiwe muri gereza ya Ruhengeri, aho izo ngabo zafashe n’ikigo cya Gisirikare (Camp Muhoza) n’Umusozi wa Nyamagumba.

Iyi Operasiyo ikaba yari iyobowe na Col (Rtd) Rudoviko Twahirwa wamenyekanye nak Dodo ndetse na Late (Capt) Kayitare Vedaste wari uzwi ku izina rya Intare batinya.

Bivugwa ko Inkotanyi zakoresheje ubugeni buhebuje mu gufungura abari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeli ndetse zimarana umunsi wose umujyi wa Ruhengeli.

Bivugwa ko EX-FAR ntako itagize ngo ihahanyanyaze biranga kuko nta musada wari kuva i Kigali, Bigogwe, Gahinga cyangwa Cyanika. 

Inkuru y'Ikinyamakuru Kigali Today yanditswe tariki ya 24 Mutarama (1) mu Mwaka w'i 2019, ikubiyemo ikiganiro iki Kinyamakuru cyaganiriye na Nduwayesu, umwe mu bari bafungiye muri iyi Gereza.

Nduwayesu avuga ko yafashwe ku wa 08 Ukwakira (10) mu 1990 ari kwigisha mu Ishuli ajyanwa mu Bugenzacyaha, maze OPJ amusomera ibyaha aregwa.

Mu nkuru ye agira ati:“OPJ yambwiye ko icya mbere ndi Umututsi. Bivuze ko ndi icyitso cy’inkotanyi, icya kabiri ko nize bityo nkaba ngomba gupfa”.

Amaze kumva ibi, Nduwayesu yabwiye OPJ ko abyandika maze nawe akabisinyira, kuko yari yamaze kwitegura gupfa nta kindi.

OPJ yategetse ko Nduwayesu ajya gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri.

Ageze muri Gereza, yahasanze umuntu bakorana witwa Emmanuel Havugimana n’uwitwa Masabo w’umuganga.

Ati:“Umupolisi yatujyanye muri Gereza tugeze yo, batubwira ko bari bababwiye ko abajenerali batatu bavuye mu ‘Nyenzi’ bagiye kuza kandi bari biteguye kubakubita.”

Nyamara bafunguye umuryango, abo basanzemo batangajwe no kubona ko abantu bari biteguye ko ari abajenerali b’ingenzi ari abarimu babigishirizaga abana neza ndetse n’umuganga wabavuraga, bahita batangira kwiganirira.

Nduwayesu na bagenzi be bahise bajyanwa gufungirwa mu cyumba cya kane, ahari hafungiye abarenga 200 begeranye cyane.

Ati:“Ibiryo byacu byari udushyimbo duke nijoro. Hari igitara kinini cyane cyaboneshaga mu cyumba amanywa n’ijoro maze hagashyuha cyane k’uburyo ntawari gutekereza kwambara”.

Yigeze kuvuga ko yigeze kubara ibishyimbo babagaburiraga asanga ari ibishyimbo 21.

Hari hateguwe umugambi wo kwica abafunze bose ndetse no kubajugunya mu cyobo cyari cyaracukuwe ku butaka bwa gereza.

Cyakora umunsi umwe mbere y’uko uwo mugambi ushyirwa mu bikorwa, mu gitondo cyiza cyane cya tariki 23 Mutarama (1) 1991, imfungwa zakangukiye ku rusaku rw’amasasu.

Ati:“Ndabyibuka kuko amasasu atangiye kuvuga narebye ku isaha, hari 4h56 hamwe nabo turikumwe twibaza ikibaye, twari twamenyeshejwe ko tuza kwicwa mu ijoro riza ariko twibaza impamvu habanje masasu.”

Akomeza avuga ko mu minota 30 havuga amasasu mato hakurikiyeho imbunda nini ndetse n’ibikompora bikagwa hafi ya gereza bakabyumva.

Ni intambara yamaze amasaha abiri mbere yo guhagarara, maze urusaku rw’abafungiye muri gereza basabwa n’ibyishimo muri gereza yose.

Ati:“Twari tutarasobanukirwa ibyabaye kugeza ubwo umusore muto yafunguraga umuryango waho dufungiye akatubwira ko ari inkotanyi kandi dufunguwe”.

“Sinashoboye kubyiyumvisha, kandi nabo twari kumwe byaratugoye, twasohotse hanze tutareba neza kubera igihe kinini twari tumaze dufungiranye, gusa abagororwa bose bari hanze bishimye tukibwira ko igihugu cyose cyafashwe.”

Nduwayesu avuga ko abagororwa bose bamaze gufungurwa bashyizwe ku murongo baganishwa ahari iposita ahari imbunda nini y’inkotanyi yakoreshejwe mu kurasa abasirikare bari ku musozi wa Nyamagumba n’abari bacunze gereza.

Nduwayesu arongera akagira ati:“Twasohotse nta sasu rikivuga, dukikijwe n’abasore b’inkotanyi wabonaga bakiri bato ariko bafite imbaraga. Ntibari benshi, nubwo ntabaze ariko ntibarengaga 50.”

Ku kibuga ‘Ahari ishuri rya Regina Pacis’ inkotanyi zatubwiye ko zidufunguje ko abashaka bajyana nazo cyangwa bakajya aho bashaka, njye nahisemo kujyana nazo.”

“Abemeye gukurikira Inkotanyi ni bakeya kuko batarenze 40, abandi bahisemo kwigendera iwabo aho kujyana nazo kuko bumvaga ko igihugu cyafashwe ntakibazo bari bugire, gusa amakuru twaje kumenya n’uko ingabo za FAR zaje nyuma zikabafata abenshi bakicwa.”

Nduwayesu avuga ko mu basirikare baje kubafungura nta we yashoboye kumenyamo, cyakora ngo uwo yumvishe bavuga ni uwitwa Kayitare wari uyoboye abandi.

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 3
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 2