Gakenke: Abafashijwe na PRISM kwiteza imbere barayivuga imyato
Bamwe mu baturage b'Akarere ka Gakenke bafashijwe kwizera imbere binyuze mu Mushinga wa PRISM, barawuvuga imyato.
Umwe muri bo ni “Nkunzwenabake Jean Claude” wo mu Murenge wa Karambo mu Kagali ka Kanyanza.
Mu kiganiro kihariye na THEUPDATE, Nkunzwenabake ahamya ko Ubworozi bw’Inkoko akora bwahinduye imibereho ye n'iy'umuryango we.
Ati:“Mbasha kwigurira icyo ashaka kandi n’abagize umuryango we bakaba babayeho neza, bitandukanye n'uko byari bimeze PRISM itaraza”.
Yunzemo ati:“PRISM yampaye Inkoko 10 ndazorora. Zimaze gukura ndazigurisha nkuramo 105,000 Frw. Nahise nsaba inguzanyo mu itsinda y'i 95,000 Frw nongeraho 70,000 Frw ngura Inkoko 100”.
“Izi Nkoko zamfashije kugera kuri 380. Ndetse naguzemo n'Inka nyikesha umusaruro wazo. Kuri ubu, abana banjye banywa Amata, mbese imirire yarahindutse. Uretse ibi kandi, naguze Ishyamba ry'i 700,000 Frw. Ndetse mfasha n'abaturanyi kubona Inkoko zo korora, bityo iterambere rikatugeraho twese”.
Nkunzwenabake yasoje ikiganiro yagiranye na THEUPDATE agira ati:“Ndashimira PRISM yamfashije kwiteza imbere. Ndateganya kugera ku bworozi bw'Inkoko 5,000 kandi ndahamya ko nzabigeraho”.
“Ndagira inama ababona amahirwe abafasha kwivana mu bukene kuyabyaza umusaruro uko bikwiye, kugira ngo n’abandi bazagerweho, twese turusheho kwivana mu bukene no kugira imibereho myiza”.
PRISM ni umushinga uzwi ku izina “Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets” mu cyongereza — bisobanura Ubufatanye mu guteza imbere amasoko y’amatungo mato yihanganira ibihe kandi arimo abantu benshi.
Uri muri gahunda y’Imishinga y’iterambere mu buhinzi bw’amatungo, ifite intego yo guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu cyaro no kugabanya ubukene.
Ni Umushinga w’ubufatanye ugamije gufasha abaturage bo mu Cyaro kubona Amatungo yo korora, kububakira ubushobozi mu bijyanye n'Ubuhinzi n'Ubworozi bw’Amatungo mato ndetse no kugera ku masoko y’Amatungo mato ku buryo burambye kandi bufasha kuzamura imibereho yabo.
Ukorera mu Turere 15 two mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, hashingiwe ku bice bifite abaturage bakennye ndetse batihagije mu Biribwa.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



