Gakenke: Frank Gatera yasabye Abajyanama gufata imyanzuro iri mu nyungu z'abaturage
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, Frank Gatera, yasabye abitabiriye umwiherero w'abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, gukoresha ububasha bafite mu gufata imyanzuro ikwiye kandi iri mu nyungu z’abaturage bafite mu nshingano.
Yabigarutseho tariki ya 23 Ugushyingo (11) 2025, mu gikorwa cyo gusoza umwiherero wari umaze iminsi itatu.
Mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’Umuyobozi mpinduramatwara mu Iterambere ry’Igihugu, Gatera yavuze ko n'ubwo Akarere kadafite ibiyaga cyangwa ibirunga, gafite ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byakurura abagasura bakanagashoramo imari birimo; Mt Kabuye, ivubiro rya Huro, ubukerarugendo bushingiye kuri kawa n'ibindi.
Muri uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku “Kwimakaza ubufatanye bw'inzego z’ibanze mu kwihutisha gahunda zishyira umuturage ku isonga”, Gatera yavuze ko buri wese aho ayobora hafite umwiharikowaho, n’uburyo bumvamo Politiki runaka, butandukanye n’uko abandi bayumva, bityo umuyobozi akwiye guhitamo uburyo bwihariye bwo guhindura imyumvire iganisha ku iterambere, butandukanye n’ubwo undi yifashisha.
Uyu mwiherero wa gatanu w'Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, witabiriwe n’abarimo; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, Nyinawagaga Claudine, Depite Nzamwita Deogratias n’abandi..
Muri uyu mwiherero kandi, hagarutswe k'uruhare rw’Abayobozi mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere na raporo igaragaza aho Akarere kageze kayishyira mu bikorwa, Politiki yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, uhare rw’Umuyobozi mu mpinduramatwara y'Iterambere ry’Igihugu n'Imishinga iteganyijwe muri gahunda y’Akarere yo kwihutisha gahunda z'Iterambere mu myaka 5.
Mu kiganiro kigaruka ku mishinga iteganyijwe muri gahunda y’Akarere yo kwihutisha gahunda z'Iterambere mu myaka 5, Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko buzibanda ku guteza imbere ubukungu bushingiye ku gihingwa cya Kawa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yunzemo kko hateganyijwe ibikorwa byo kubaka no gusana ibikorwaremezo nk'amashuri, amavuriro, imihanda, gutunganya ibyanya by'ubukerarugendo birimo; Va Ciy mu Murenge wa Muyongwe n'umushinga w'urugomero rwa Nyabarongo II uzasiga ikiyaga kizatuma hatangizwa ingendo zo mu mazi hagati ya Kigali n'Intara y’Amajyaruguru.
Avuga ku muhigo wo gukwirakwiza amashanyarazi no kuyongerera imbaraga, Niyonsenga yavuze ko “Ashingiye ku bufatanye bw’Akarere na REG, yakwizeza abaturage ko ku wa 30/06/2026 ibibazo by'amashanyarazi bizaba byakemutse 100%”.
Uyu mwiherero wasojwe abawitabiriye biyemeje kumenya uburemere bw’inshingano z’umuyobozi no gutanga icyerekezo gifasha umuturage kugera ku mibereho myiza, gutanga serivise nziza kandi igatangirwa igihe, ubufatanye n’inzego mu gukora inyandiko zitandukanye zigaragaza imiterere y’imishinga migari y’Akarere ishobora guha amakuru ahagije abifuza kuza gushora imari mu Karere.
Amafoto
Umunyamabanga uhoraho muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, Frank Gatera
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



