Duhugurane: Inkuba ni iki, wakora iki ngo wirinde ko igukubita by’umwihariko mu gihe cy’Imvura

Mar 3, 2026 - 20:58
Duhugurane: Inkuba ni iki, wakora iki ngo wirinde ko igukubita by’umwihariko mu gihe cy’Imvura

 

Inkuba ni Amashanyarazi avuka mu kirere cyangwa se hagati y’ikirere n’isi biturutse ku inyuranamo ry’ibicu.

Ibi bikunda gukorwa by’umwihariko mu gihe cy’imvura, aho akenshi muri iryo nyuranamo biteza guhura kw’ibimenyetso bitandukanye by’amashanyarazi.

Iri hura ry’ibi bimenyetso, bibyara ikibatsi kinini cy’amashanyarazi ari cyo cyitwa umurabyo ndetse bigatanga n’urusaku.

Ubwinshi bw’aya mashanyarazi, yangiza umuntu cyangwa ikintu ahuye na cyo mu nzira yayo hagati y’isi, ikirere n’umwuka, ari byo byitwa gukubitwa n’inkuba.

  • Uburyo rusange bwo kwirinda Inkuba no gukubitwa nayo

Mu bihe by’imvura, Ikiremwamuntu kigirwa inama yo kuyugama mu nzu.

By’umwihiriko, mu gihe Imvura irimo imirabyo n’Inkuba, irinde kugama munsi y’ibiti, iminara y’itumanaho, amapironi atwara amashanyarazi n’ibindi.

Hagarika kandi gukoresha Telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, mu gihe uri mu nyubako idafite uburyo bwo kurinda inkuba bwagenewe imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’itumanaho.

Abahanga mu bumenyi bujyanye n’iby’ikirere, batanga inama ko mu gihe cy’Imvura atari byiza ‘Kwitwikira imitaka ifite utwuma hejuru cyangwa se gufata mu ntoki ibyuma ibyo ari byo byose’.

Hari kandi kwirinda kureka amazi cyagwa gukorera indi mirimo hanze, cyane cyane ifite aho ihurira n’amazi.

Mu gihe Imvura iri kugwa, ntabwo ari byiza ‘Kumesa, kuroba, koga mu biyaga cyangwa se Pisine’, kuko bishobora gukururira ubikora gukubitwa n’Inkuba.

Ntabwo ari byiza kandi kwegera hafi y’iminara y’itumanaho, amapironi atwara amashanyarazi cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma.

  • Shyira imirindankuba ku nyubako

Mu gihe Inyubako irimo amashanyarazi, ni byiza ko ishyirwamo uburyo bwo kurinda ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi ndetse n’ibikoresho by’itumanaho.

Kwegera cyangwa kwegamira inzugi n’amadirishya by’umwihariko ibikoze mu byuma, ni bimwe mu byakurura umuntu ibyago byo gukubitwa n’Inkuba.

Muri gihe Imvura iri kugwa, ntabwo ari byiza kugenda ku Igare cyangwa Moto. Niba uri mu Modoka, genzura ko ibirahuri byose bifunze.

Ntabwo ari byiza kandi kwegera aho umurindankuba umanukira ugana mu butaka, ahubwo ukore ibishoboka byose ujye muri Metero 3 y’aho umanukira ugana mu butaka.

  • Ibikwiriye kubahirizwa ahahurira abantu benshi

Mu gihe Imvura iri kugwa, ntabwo ari byiza guhurira mu materaniro akorerwa mu nyubako zidafite imirindankuba. Kubikora bikurura ibyago byo gukubitwa n’Inkuba.

Hatangwa kandi inama yo guhagarika imikino cyangwa se imyidagaduro mu gihe imvura by’umwihariko mu gihe aho bikorerwa hadafite imirindankuba.

Gukangurira abanyeshuri kudakinira hanze mu gihe imvura igwa, no kwirinda kwegera amadirishya n’inzugi by’umwihariko ibikoze mu byuma.

Ni byiza kandi gushyira imirindankuba ku nsengro n’amashuri aho itari, ku masoko rusange n’ubwo yaba atubakiye no ku bibuga by’imikino n’indi myidagaduro itandukanye.

  • Wakora iki mu gihe uwo muri kumwe akubiswe n’inkuba?

Nta muziro uba ku muntu wakoze ku kintu cyangwa umuntu wakubiswe n’Inkuba.

Bityo, mu gihe uwo muri kumwe akubitwa n’inkuba, tanga ubutabazi bw’ibanze ukurikije ubumenyi ufite muri byo.

Gutabariza ku gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima zikwegereye, ndetse no kwihutira kugeza uwo yakubise cyangwa uwahungabanyijwe nayo ku ivuriro rikwegereye.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
Habimana jean Paul Theupdate journalist