Rwanda: Imodoka zabyiganiye ahatangirwa ibikomoka kuri Peteroli nyuma y’itangazwa ry’ibiciro bishya (Amafoto)
Nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryakeye hagaragaye imirongo miremire kuri Sitasiyo za Esanse.
Ni imirongo yari yiganjemo iy’Imodoko na Moto, benshi barwanaga no gukoresha igiciro cyari gisanzwe, mbere y’uko igishya gitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata (4) 2026, guhera ku isaha ya saa cumi n’ebyiri za mugitondo (06:00am)
Ibi biciro bishya, byatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku isaha ya saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe ibiciro bishya byatangajwe mu masaha ya saa mbiri n’igice (20:30) z’ijoro ryakeye.
Mbere y’uko hatangira gushyirwa mu bikorwa ibiciro bishya, kuri Sitasiyo za Esance zitandukanye, imirongo yari miremire, ndetse kugira ngo umuntu agerweho bamuhe Esanse, Peteroli cyangwa Mazutu, byamusabaga gutegereza iminota itari micye, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.
Benshi muri aba, bavugaga ko bahisemo kuza kare kugira ngo birinde igiciro gishya cyari kimaze gutangazwa na RURA.
Bamwe muri aba, bavuze ko kongera ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi, cyane ku bakoresha Imodoka mu mirimo itandukanye.
Mu rwego rwo kuzigama, nk’uwaguze Litiro 100 (100L) aza Esanse ku giciro cyari gisanzwe, yazigamye Ibihumbi 31,400 Frw, ni mu gihe uwaguze Litiro nk’izi za Mazutu, yazigamye Ibihumbi 25,700 Frw.
Ku giciro cyari gisanzwe, Litiro ya Esanse yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe Mazutu yiyongereyeho 257 Frw.
Ikomoza ku biciro bishya, RURA, yavuze ko Litiro imwe ya Esanse itagomba kurenga 2,303 Frw, mu gihe iya Mazutu itagomba kurenga 2,205 Frw. Ibi biciro byose bikaba birimo umusoro ku nyongeragaciro (VAT).
RURA yasobanuye ko izamuka ry’ibi biciro rifitanye isano n’impinduka zikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda ifata mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka ku bukungu bw’Igihugu.
Izi mpinduka ku biciro bya Peteroli, ryajyanye n’ibiciro fatizo by’ingendo rusange byavuguruwe.
Mu Mujyi wa Kigali, igiciro fatizo cyashyizwe kuri 59.28 Frw ku mugenzi ku rugendo rwa Kilometero, mu gihe mu ntara cyashyizwe kuri 41.58 Frw kuri Kilometero.
Mu gihe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byatangiye gushyirwa mu bikorwa, iby’ingendo bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa mbere w’Icyumweru gitaha tariki ya 06 Mata (4) 2026.
Muri rusange, ijoro ryabanjirije itangira ry’ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli ryaranzwe n’umubyigano ukomeye kuri za Sitaziyo, bigaragaza uburyo impinduka z’ibiciro zishobora guhita zigira ingaruka ku myitwarire y’abaturage.
Mu gihe hari abihutiye kuzuza ububiko bwa Esanse (Tanks) bw’imodoka mbere y’ibiciro bishya, biteganyijwe ko iminsi iri imbere izagira impinduka zizagira ingaruka ku bukungu bw’abaturage ndetse n’ibiciro by’ingendo mu gihugu.
Amafoto
Umurongo wari muremure ahacururiza ibikomoka kuri Peteroli nyuma y'itangazo rya RURA
Itangazo rya RURA rishyiraho ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli ndetse n’igiciro cy’urugendo mu Mujyi wa Kigali.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



