Kwibuka32: Abitabiriye Walk to Remember basangijwe amateka y’ubukana Jenoside yakoranywe muri Kigali

Apr 7, 2026 - 19:44
Kwibuka32: Abitabiriye Walk to Remember basangijwe amateka y’ubukana Jenoside yakoranywe muri Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Mata (4) 2026, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abiganjemo urubyiruko mu Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember), kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze Umunsi wa mbere wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rugendo rwatangiriye imbere y'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rusorezwa muri BK Arena, aho rwahurije hamwe abarenga ibihumbi 10, mu gihe abatabashije kujya muri BK Arena, bakurikiye iki gikorwa bicaye muri Petit Stade Amahoro hafi ya BK Arena.

Walk to Remember ni igikorwa ngarukamwaka kimaze imyaka 32 gikorwa, kikaba kigamije guha urubyiruko umwanya wo kuzirikana amateka ya Jenoside, no gukomeza kubaka ejo hazaza hatarangwamo amacakubiri.

Nyuma yo kugera muri BK Arena, Perezida Kagame yacanye Urumuri rw’Icyizere, nk’ikimenyetso cy’icyizere cy’ejo hazaza h’Abanyarwanda, ndetse no gushimangira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi.

Iki gikorwa cyakurikiwe n'indirimbo yaririmbwe n'Abanyeshuri biga ku Ishuri ryigisha Muzika rya Nyundo.

Mu buhamya bwatanzwe muri uyu mugoroba, Karangwa Jean Marie Vianney, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali ahahoze ari muri Rugenge, yagaragaje ubukana n’ubugome Jenoside yakoranywe.

Yatanze urugero rw’umwana biganaga wagiye gusura mwenewabo wakoraga kuri Hotel Isimbi, ariko aza gufatwa n’abasirikare bari kuri bariyeri y’ahahoze École Belge de Kigali, bamukubita kugeza bamwishe.

Yagize ati:“Baramufashe baramukubita kugeza bamwishe, nyuma bamujugunya kuri CHUK bavuga ko ari igisambo. Twasanze baramukuyemo amaso n’inzara.”

Ubu buhamya bwateye agahinda abari bitabiriye uyu mugoroba, bunagaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe.

Karangwa kandi yavuze ko ari umwe mu barokokeye muri Hôtel des Mille Collines, aho yahungiye ari kumwe n’abandi. 

Yavuze ko n'ubwo hari abagiye bavuga ko Paul Rusesabagina ari we wabakijije, atari byo, ahubwo ko abakijije ari Inkotanyi za FPR Inkotanyi zabashije kubagurana zikabavana aho bari bagafata inzira y’umutekano.

Yagize ati:“Ntabwo Rusesabagina yadukijije, ahubwo byabayeho kubera igikorwa cya FPR cyo kugurana impunzi, tukajyanwa mu gace kari karinzwe n’Inkotanyi.”

Muri ubu buhamya, Karangwa yagarutse no ku ivangura ryakorwaga mbere ya Jenoside, agaragaza ko ryari ryarashinze imizi mu nzego zitandukanye zirimo n’uburezi.

Yatanze urugero rw’ishuri rya APACOPE ryashinzwe mu 1980 rifasha abana b’Abatutsi kubona uburezi, ariko rikagenda rihura n’imbogamizi zishingiye ku ivangura.

Yavuze ko hari abanyeshuri barangije muri iri shuri, bajyanye impamyabumenyi zabo kuzisinyesha Minisitiri, ariko akazanga kuzisinya, avuga ko abo banyeshuri bakopeye, nyamara byari bishingiye ku ivangura ryakorerwaga Abatutsi.

Ati:“Ibyo byose byaterwaga n’uko iri shuri ryari rifitanye isano n’Abatutsi, bigatuma abaryigamo babangamirwa mu buryo butandukanye.”

Walk to Remember, imaze imyaka 32 ikorwa, ifatwa nk'umwanya wo guhuza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, mu kuzirikana amateka, gusangira ibitekerezo no kongera imbaraga mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi rufite icyizere cy’ejo hazaza.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0