Irani yavuze ko kubahiriza agahenge k’intambara biri mu mayira abiri

Apr 8, 2026 - 22:23
Irani yavuze ko kubahiriza agahenge k’intambara biri mu mayira abiri

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ye Kiyisilamu ya Irani, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko kubahiriza agahenge k’iminsi 14 yo guhagarika intambara bashojweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli biri kujya mu kaga.

Ghalibaf yavuze ko mu ngingo icumi (10) basabye zigomba kubahirizwa, eshatu (3) muri zagoretswe nkana, kandi biteje inkeke.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, Ghalibaf  yunzemo ko ibiganiro bitegerejwe kubera muri Pakisitani kuri uyu wa Gatanu hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abona bishobora guhura n’inzitizi.

Ati:“Guhagarika ibitero Isiraheli igaba mu gihugu cya Libani ivuga ko ihiga Abarwanyi ba Hezbollah byari mu bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanyuranyije nabyo”.

Yunzemo ati:“Twari twumvikanye ko intambara ihita ihagarara, ariko hari indege nto itagira Umupilote (Drone) yinjiye mu Ntara ya Fars iri mu Majyepfo y’Igihugu cyacu ‘Irani’ kandi ibi ntabwo byemewe”.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, Ingabo za Isiraheli (IDF) zavuze ko “Ntacyo zizi” ku bivugwa na Ghalibaf.

Ku ngingo ya gatatu, Ghalibaf yavuze ko uburenganzira bwa Irani bwo gutunganya Uranium (Enrichment) bwari bukubiye muri ibi byifuzo.

Ibi byagaragajwe no mu itangazo ry’Inama Nkuru y’Umutekano wa Iran (SNSC) ryasomwe ku mugaragaro kuri za Televiziyo zitandukanye mu gihugu cya Irani, mu ijoro ryakeye.

Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Isiraheli bagabye kuri Irani, yatangiye tariki ya 28 Gashyantare (2) 2026.

Yatangiye mu gihe impande zombi zari zimaze minsi ibiri mu biganiro by’imishyikirano ku bijyanye na gahunda ya Irani y’ingufu za Nikereyeri.

Hari amakuru ataremezwa yavugaga ko ubutegetsi bwa Trump bwabonaga Ghalibaf nk’umufatanyabikorwa ushoboka ndetse bishoboka ko yazaba n’umuyobozi wa Irani mu gihe kizaza, mbere yo gutangaza aya magambo.

Amafoto

Where to invest during Iran war? Ask – or don't – Mohammad Bagher Ghalibaf  | US-Israel war on Iran News | Al JazeeraGhalibaf, yavuze ko kubahiriza agahenge k’iminsi 14 biri mu kaga

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist