Inkomoko y’umuryango mugari w’Abazigaba, Iyororoka ry’Abanyarwanda n’imiryango migari ibakomokaho
Amateka y’ibisekuruza by’Abanyarwanda, agaragaza ko Abazigaba ari bumwe mu bwoko bwari bwarashinze imizi mu Rwanda rwo hambere.
Muri iyi nkuru twateguye twifashishije inyandiko zitandukanye, Wikipedia ndetse na konti y’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook izwi nka ‘Hambere Rwanda’, turagaruka ku bisekuruza by’imbanza by’amoko y’imiryango migari ikomoka ku Bazigaba.
Kuri ubu, Wikipedia igaragaza ko ‘Abazigaba’ babarizwa mu bihugu by’u ‘Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Repubulika ya Demokasi ya Congo’.
Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ dukesha Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, Abazigaba bashibutseho amoko atatu.
Amoko y’Abazigaba yabarizwaga ku butaka bw’u Rwanda ubwo aya mateka yandikwaga ni abiri.
Ubwo hagenwaga imipaka, ubwoko bw’Abahinda bwakatiwe muri Uganda no muri Tanzaniya.
Bamwe mu Bahinda bakomoka ku Bazigaba, nibo baturutse i Karagwe bahinguka mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Tanzaniya bahahanga ibihugu byaje guhuzwa bikabyara igihugu cy’u Burundi.
Ushingiye kuri aya mateka, niho hakomotse imvuga ikunze kumvikana henshi, igira iti ‘Karagwe k’Abahinda’.
Aya mateka adutekerereza neza ko ibihugu Abazigaba n’amoko abakomokaho bagengaga mu Rwanda byageraga kuri bitandatu muri 29 byari binyanyagiye ku butaka bw’u Rwanda, mbere y’uko hatangira inkundura yo kubyigarurira kw’abanyiginya bagengaga ingoma y’i Gasabo.
Abatekereza b’amateka y’u Rwanda, bagaragaza neza ko Abazigaba batuye mu ba mbere kuri ubu butaka bw’u Rwanda, bafite ikomoko ku Bahima babarizwaga muri Uganda, aribo bakunze kwita “Abanyankole b’Abahima”.
Mu iyaduka ryabo, badukiriye igice cy’i Burasirazuba bw’u Rwanda aba ariho batema amashyamba.
Batuye ako gace babungira ubutohe gakomora ku ruzi rw’Akagera n’ibiyaga bihaboneka nka Nasho, Hago, Ihema n’ibindi, n’uko batangira kwagura ibihugu byabo bagana mu Rwanda rwo hagati.
Dukurikije amateka y’iyororoka y’Abanyarwanda, amoko y’imiryango migari afite inkomoko ku Bazigaba ni aya akurikira..
- Abazigaba
Nibo bagengaga ingoma y’u Rweya rw’u Mubali (Gatsibo na Kayonza y’Amajyaruguru) n’ ingoma ya Kingogo (Ngororero).
Abakurambere bazwi mu Mateka y’Abazigaba bo mu Rweya, barimo Kabeja wabaye umwami w’u Rweya mu bihe by’iyaduka ry’Abanyiginya, Nyamigezi ya Nyamikenke wari Sebukwe wa Kazi na Biyoro na nyina Nyirabiyoro bagengaga ingoma y’u Rweya.
Abandi bakurambere bazwi mu Bazigaba harimo Rugiranka wabaye umwiru Mukuru wa mbere w’ingoma y’i Gasabo na Gakara, Gahu na Kazigaba bari abagaragu ba Gihanga mu mizo ya mbere.
- Abagesera b’Abazirankende
Bakomoka kuri Mugesera wa Muzirankende wa Ruhinda wa Kabeja.
Ni ukuvuga ko Abagesera b’Abazirankende ari Abuzukuruza b’Abazigaba.
Ibihugu bagengaga harimo ingoma y’i Gisaka (Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe,) u Bushiru (Mu Mirenge ya Rambura, Karago na Giciye muri Nyabihu), ingoma ya Bugamba-Kigamba (Mu Mirenge ya Kavumu, Kabaya na Muhanda yo mu Karere ka Ngororero n’umurenge wa Muringa wo muri Nyabihu).
Ibihangange byanditse amateka mu bwoko bw’Abagesera b’Abazirankende, muri bo twavugamo Kimenyi Musaya wagengaga ingoma y’i Gisaka na Kimenyi Getura wagengaga i Gisaka.
- Abahinda
Nibo bagengaga ingoma ya Nkole y’Abahinda ubu haherereye mu gihugu cya Uganda na Karagwe k’Abahinda ubu haherereye mu gihugu cya Tanzaniya.
Ibihangange byababayemo hari nka Ruhinda sekuruza wabo wahanze ingoma ya Karagwe ndetse na Karemera Ndagara wari warashatse igikomangoma cyo kwa Gahima w’i Rwanda Nyabunyana, ari na we amateka atubwira ko ariwe wari nyirasenge wa Ruganzu Ndoli.
Amoko akomoka ku bazigaba nta moko y’inzu menshi afite, ariko azwi neza inkomoko tuzagerageza kuyabatekerereza mu nkuru zacu zitaha.
Amateka agaragaza ko mu ihangwa ry’ibihugu, buri muryango uhuje inkomoko waremaga igihugu cyawo.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



