Imiyoborere: Akarere ka Burera kagiye gutsura umubano mu ka Huye (Amafoto)
Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bwakoreye urugendoshuri mu Karere ka Huye ko mu Ntara y'Amajyepfo, hagamijwe kungurana ubunararibonye mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo, uko umutungo wa Leta ucungwa, imitangire ya serivise, kongera imisoro n'amahoro n'ibindi.
Itsinda ry'Akarere ka Burera ryari riyobowe n'umuyobozi wako, Mukamana Soline, ryakiriwe na mugenzi we wa Huye, Sebutege Ange.
Muri uru rugendoshuri rwakozwe hagati ya tariki ya 06 n'iya 07 Ugushyingo (11) 2025, Meya Mukamana yavuze ko bungukiye byinshi muri uru rugendo, aboneraho gusaba mugenzi we, Sebutege kuzasura Akarere ka Burera.
Yagize ati:“Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Karere ka Huye, dushingiye ko kabaye indashyikirwa mu tundi Turere mu Myaka ishize, bityo twizera ko ubunararibonye bafite, bwadusha guteza imbere Akarere kacu ka Burera”.
Yunzemo ati:“Mu bihe bitandukanye, bagaragaje ko bazobereye mu gukusanya imisoro no gushyashyanira umuturage, bityo ibi natwe bizadufasha, haba mu baturage ubwabo no guteza imbere Igihugu muri rusange”.
Ku ruhande rw'Akarere ka Huye, Meya Sebutege yashimiye mugenzi we Mukamana n'itsinda ryamuherekeje, aboneraho kubizeza ubufatanye mu byiciro bitandukanye.
Uretse ibiganiro byahuje impande zombi, abayobozi bo mu Karere ka Burera, basuye Inzu y'Ubucuruzi ya Huye (Huye Business Mall) iri kubakwa n'Abikorera mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.
Basuye kandi Site y'imiturire mu Kagari ka Karubanda, mu Murenge wa Ngoma, Ikigo kiberamo imikino n'imyidagaduro n'ibindi bikorwa binyuranye mu Kagari ka Cyarwa, mu Murenge wa Tumba. Banasuye kandi Umurenge wa Mukura, aho basangijwe uko imisoro n'amahoro bikusanywa.
Muri uru rugendoshuri, Meya Mukamana yari aherekejwe n'abarimo “Bizimungu Jean Baptiste, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Abayobozi ba Komisiyo z'Inama Njyanama y'Akarere, uhagarariye Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, itsinda ry'abakozi ba GIZ/Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge uhagarariye abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Amashami n'abandi..”.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



