Igikapu ‘Nuclear Football’ gihora hafi ya Perezida wa Amerika kibamo iki, gikora gite, cyakoreshwa ryari?

Jun 4, 2026 - 20:02
Igikapu ‘Nuclear Football’ gihora hafi ya Perezida wa Amerika kibamo iki, gikora gite, cyakoreshwa ryari?

Nuclear Football ni Igikapu gifatwa nk’idasanzwe gihora hafi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bihe bitandukanye, uyu muyobozi ufatwa nk’uyobora Igihugu cy’igihangange mu Isi, agaragara agaragiwe n’abarinzi benshi kandi bo ku rwego rwo hejuru.

Gusa, muri ibi byose hari ikintu kimwe gikurura amatsiko y’abatari bake.

Ni Umusirikare umuhora hafi yitwaje ‘Igikapu cy’Umukara’.

Iki Gikapu wakiwitiranya n’ibisanzwe, gifite agaciro n’amabanga arenze kure ibitekerezo bya muntu.

Benshi bakunze kwibaza niba kibamo ‘Buto’ Perezida yakanda ibisasu bya kirimbuzi bikahita biraswa, abandi bakibaza niba ari uburyo bwo guhisha amabanga y’Igihugu.

Mu by’ukuri, iki Gikapu kizwi ku izina rya “Nuclear Football” ni kimwe mu bikoresho by’umutekano bikomeye cyane ku isi.

Gikubiyemo uburyo Perezida ashobora gutanga amabwiriza yihutirwa mu gihe Igihugu cyaba kiri mu kaga gakomeye cyangwa mu bihe by’intambara ya kirimbuzi.

  • Ibyo tuzi kuri Nuclear Football

Igitekerezo cyo gukora iki Gikapu cyavutse mu gihe cy’Intambara y’Ubutita (Cold War), igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti byari bihanganye mu buryo bwa gisirikare n’ubwa politiki.

Muri icyo gihe, abayobozi ba Amerika babonye ko Perezida ashobora kuba atari muri White House mu gihe habaye ikibazo cyihutirwa gisaba gufata icyemezo gikomeye.

Bitewe n’iyi mpamvu, hashyizweho uburyo bwamufasha gukomeza kuyobora ibikorwa bya gisirikare aho yaba ari hose.

Ni bwo havutse igitekerezo cyo gukora Igikapu kigendanwa kirimo ibikoresho n’inyandiko zifasha Perezida gufata ibyemezo bikomeye mu gihe kihuse.

Izina “Football” ntaho rihuriye n’umukino w’umupira.

Hari abasesenguzi bavuga ko ryakomotse ku mugambi wa gisirikare witwaga “Dropkick”, bityo nyuma abantu batangira kwita icyo gikapu “Football”.

  • Ni iki kiba kiri muri Nuclear Football?

N’ubwo ibisobanuro byose bitigeze bishyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano w’Igihugu, amakuru azwi agaragaza ko icyo Gikapu kiba kirimo ibintu byinshi by’ingenzi.

Muri byo harimo gahunda zitandukanye z’ibitero bya kirimbuzi zishobora gukoreshwa bitewe n’imiterere y’ikibazo igihugu cyaba gihanganye na cyo.

Harimo kandi uburyo bwihariye bwo kuvugana n’abayobozi bakuru ba gisirikare n’ibigo bishinzwe umutekano w’Igihugu.

Icyo Gikapu kandi kibamo inyandiko zigaragaza aho Perezida ashobora kwimurirwa cyangwa kwihishwa mu gihe habaye intambara cyangwa ibindi bibazo bikomeye bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Harimo kandi uburyo bwo kwemeza ko amabwiriza atanzwe ari aya Perezida koko kugira ngo hatagira umuntu uyakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

  • Perezida aba afite Buto yo kurasa Ibisasu kirimbuzi?

Iki ni cyo kibazo abantu benshi bakunze kwibaza.

Filime nyinshi zagaragaje Perezida akanda Buto imwe gusa ibisasu bya kirimbuzi bikahita biraswa.

Nyamara mu buzima busanzwe ibintu ntibikorwa muri ubwo buryo.

Nuclear Football ntabwo ibamo Buto itangiza igitero cya kirimbuzi ako kanya.

Ahubwo iba ari uburyo bwo korohereza Perezida gutanga amabwiriza no kugirana itumanaho ryihuse n’inzego za gisirikare.

Mu gihe habaye ikibazo gikomeye, Perezida aganira n’abajyanama be ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo.

Nyuma yo gufata icyemezo, agomba kubanza kwemeza umwirondoro we akoresheje uburyo bwihariye bw’ibanga.

Iyo gahunda imaze kwemezwa, amabwiriza anyuzwa mu nzego za gisirikare zifite inshingano zo kuyashyira mu bikorwa.

  • Uko amabwiriza yo gukoresha Ibisasu kirimbuzi atangwa

Iyo Perezida afashe icyemezo cyo gukoresha intwaro za kirimbuzi, hari inzira nyinshi zikurikizwa.

Icya mbere ni uko Perezida afata icyemezo nyuma yo kugirwa inama n’inzego zibishinzwe.

Icya kabiri ni ukwemeza ko ari we koko utanga amabwiriza.

Ibi bikorwa hakoreshejwe amakarita yihariye y’ibanga azwi nka “Biscuit”.

Icya gatatu ni uko amabwiriza yoherezwa ku buyobozi bwa gisirikare bubishinzwe.

Icya kane ni uko abasirikare bakora igenzura ryemeza ko amabwiriza yatanzwe mu buryo bwemewe.

Icya nyuma ni uko ibikorwa bishobora gushyirwa mu bikorwa iyo ibisabwa byose byubahirijwe.

Ibi byose bikorwa mu buryo bwihuse cyane ku buryo bishobora kurangira mu minota mike gusa.

  • Umusirikare uhorana iki Gikapu ni muntu ki?

Nuclear Football ntabwo itwarwa na Perezida ubwe.

Ahubwo iba itwawe n’umusirikare watoranyijwe mu ngabo za Amerika kubera ubunyangamugayo, ubuhanga n’icyizere afitiwe.

Uwo musirikare ahora hafi ya Perezida igihe cyose, yaba ari mu gihugu imbere cyangwa mu mahanga.

Iyo Perezida yinjiye mu ndege, mu modoka cyangwa mu nama, uwo musirikare aba amuri hafi cyane kugira ngo igikapu kiboneke igihe cyose cyaba gikenewe.

  • ‘Cheget’ Igikapu cya Perezida w’u Burusiya

Mu gihe Amerika ifite Nuclear Football, u Burusiya na bwo bufite Igikapu gisa na cyo kizwi ku izina rya “Cheget”.

Izina ‘Cheget’ rikomoka ku musozi wa ‘Cheget’ uri mu misozi ya Caucasus.

Nk’uko Nuclear Football ikora muri Amerika, ‘Cheget’ na yo ifasha Perezida w’u Burusiya gutanga amabwiriza ajyanye n’intwaro za kirimbuzi no kuvugana n’inzego za gisirikare.

Iyo sisiteme ihuzwa n’urusobe rw’itumanaho rw’ibanga rwa gisirikare rw’u Burusiya.

Bivugwa kandi ko Perezida, Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bafite uruhare rukomeye mu kwemeza ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.

N’ubwo imikorere yayo yose itashyirwa ahagaragara, Cheget ifatwa nk’imwe mu ntwaro z’amabanga zikomeye cyane u Burusiya bufite.

  • Impamvu Nuclear Football ifatwa nk’igikoresho gikomeye ku Isi

Nuclear Football si Igikapu gisanzwe umuntu ashobora kugereranya n’ibindi bikoresho by’umutekano.

Ni igikoresho gishobora kugira uruhare mu gufata icyemezo cyahindura amateka y’isi yose.

Mu gihe habaye ikibazo gikomeye cy’umutekano, Perezida wa Amerika ashobora kugikoresha kugira ngo avugane n’abayobozi ba gisirikare, amenye amakuru mashya kandi afate ibyemezo byihutirwa.

Abasesenguzi benshi bavuga ko iki gikapu ari kimwe mu bimenyetso byerekana uburemere bw’inshingano Perezida aba afite, kuko ashobora gufata icyemezo gifite ingaruka ku bantu babarirwa muri za miliyoni ku isi yose.

N’ubwo Nuclear Football isa n’igikapu gisanzwe cy’umukara gitwawe n’umusirikare uri hafi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu by’ukuri ni ikigo kigendanwa cy’ubuyobozi bw’umutekano wa kirimbuzi.

Kirimo uburyo bwo gutumanaho, gahunda z’ibikorwa bya gisirikare ndetse n’amabanga akomeye y’Igihugu.

Bitandukanye n’uko abantu benshi babitekereza, nta buto bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi iba irimo.

Ahubwo ni igikoresho gifasha Perezida gufata ibyemezo no kuyobora ibikorwa by’umutekano igihe Igihugu cyaba kiri mu bihe bikomeye.

Ku ruhande rw’u Burusiya, igikapu cya ‘Cheget’ na cyo gikora inshingano zisa n’izo, bikerekana uburyo ibihugu bikomeye ku Isi byateguye uburyo bwo gukomeza kuyobora no kurinda umutekano wabyo mu bihe bikomeye cyane.

Ibi bituma ‘Nuclear Football’ na ‘Cheget’ bikomeza kuba mu bikoresho by’amayobera n’amabanga menshi kurusha ibindi ku Isi.

Amafoto

How safe is the U.S. president's 'nuclear football'? Pentagon watchdog to  find out | Reuters

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.