Gakenke: Abagore bo mu Cyaro bashimirwa uruhare bagira mu Iterambere
Abagore bo mu Cyaro mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, basabwe gukira uruhare mu iterambere ry'Umuryango n'iry'Igihugu muri rusange.
Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, wizihijwe tariki ya 15 Ukwakira (10) 2025.
Ku rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kamubuga.
Muri ibi birori, hagarutswe ku bikizitiye iterambere ry'Umugore wo mu Cyaro, n'uburyo zakurwa mu nzira, kugira ngo ajyane n'icyerekezo cy'Igihugu ndetse arusheho gutera imbere.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi, byitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Pascal Ngendahimana n'Umuyobozi w'aka Karere, Vestine Mukandayisenga.
Insanganyamatsiko y'uyu munsi wizihizwaga ku nshuro ya 28, yagiraga iti:“Umugore ni uw'agaciro”.
Uyu munsi kandi, wizihirijwe mu Mirenge yose uko ari 19, igize aka Karere.
Hagamijwe kurushaho kubakangurira kwiteza imbere, hashimiwe mu ruhame, Abagore bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa.
Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) kugira ngo hazirikanwe uruhare rukomeye abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’imiryango, ubuhinzi, kurinda ibidukikije, no kugabanya ubukene.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa na UN/ONU, tariki ya 15 Ukwakira (10) mu 2008, nyuma y’uko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iwemeje ku wa 18 Ukuboza (12) 2007, ishingiye ku cyifuzo cyatanzwe mu nama mpuzamahanga yigaga ku bagore yateraniye i Beijing mu 1995.
Uyu munsi wizihizwa buri uko Umwaka utashye tariki ya 15 Ukwakira (10) ku Isi hose, ukunze kujyanishwa n’Insanganyamatsiko mpuzamahanga itangazwa buri mwaka n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu Rwanda, wizihizwa ku rwego rw’Igihugu n’Uturere, ukaba ari umwanya wo kugaragaza ibikorwa by’abagore bo mu Cyaro no kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Mu Rwanda kandi, uyu munsi ufitanye isano n’intego z’Igihugu zo guteza imbere uburinganire no guteza imbere Umugore.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



