Ahantu 8 Ikiremwamuntu kibujijwe kugera mu Isi (Amafoto)

Oct 26, 2025 - 10:40
Ahantu 8 Ikiremwamuntu kibujijwe kugera mu Isi (Amafoto)

Umunyarwanda yaciye Umugani agira ati:“Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”.

Muri uyu Mugani, yashakaga kuvuga ko, kugira ngo umenye amakuru cyangwa ahantu, bigusaba kuhagera, aho kuhabarirwa.

N'ubwo bimeze bityo ariko, muri iyi Si, hari hamwe mu hantu Ikiremwamuntu kitemerewe kugera, cyane ko yashyira ubuzima mu kaga.

Benshi mu Bakerarugendo ndetse n'abagira amatsiko adasanzwe, bashaka kuhajya, ariko bakazitirwa n'impamvu zirimo “Umutekano, ibanga rya Leta, kurinda Umuco n’Ubuzima bw’abantu”.

Muri iyi nkuru, THEUPDATE cyaguteguriye ahantu 8 hazwi cyane ku Isi, abantu batemerewe kugera uko biboneye.

  • North Sentinel Island (India)

North Sentinel, Ni Ikirwa giherereye mu Nyanja ya Bengal mu Majyepfo y’Igihugu cy’Ubuhinde, ku mugabane wa Aziya.

Gituwe n’ubwoko bw’abaturage budasanzwe bwitwa Sentinelese.

Ubu bwoko bivugwa ko butemera abashyitsi ndetse ngo iyo hagize ugerageza kuhasura bamurwanya bakoresheje Amacumu.

Ibi byatumye Leta y’Ubuhinde ibuza abantu kwegere cyangwa kugerageza gusura hano hantu.

  • Area 51 (USA)

Aka gace gaherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Nevada.

Kubatseho Ikigo cya Gisirikare kizwiho ibikorwa by’ibanga bikorwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abahanga mu Bumenyi bw'Isi, bakunze kuvuga ko haba hakorerwa n’ubushakashatsi bw’ibanga kubyerekeye Ibinyabuzima bitaba ku Isi (Aryans) mu ndimi z’amahanga.

  • Snake Island (Ilha da Queimada Grande, Brazil)

Iki Kirwa giherereye mu gihugu cya Brazil, akaba ari ahantu hateye ubwoba cyane kuko huzuyemo Inzoka z’inkazi zirimo izo mu bwoko bwa Golden Lancehead Viper.

Bitewe n'uko izi Nzoka zfite ubumara bwica vuba cyane, Igihugu cya Brazil cyabujije abantu kugerageza guhagera mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

  • Room 39 (North Korea)

Muri aka gace, Koreya ya Ruguru yahubatse Ikigo cy’ihariye gikurikiranwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu gusa.

Hafatwa nk’ahantu hateye ubwoba, kuko hadapfa kwinjirwa n’umuntu uwariwe wese.

Umuyobozi w'Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yaciye iteka ko uzahirahira gushaka kuhakandagiza ikirenge, agomba guhita yicwa nta zindi mpaka.

  • Lascaux Caves (France)

Lascaux ni agace kabarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa. Ni Amacumbi ya kera cyane, arimo ibishushanyo byo hambere bigaragaza imibereho y’abantu bahabaga mu myaka irenga 17000 ishize.

Kugira ngo aya mateka adasibangana, Leta y’Ubufaransa yashyizeho ingamba zitoroshye zo kuhabungabunga.

Abashakashatsi gusa, nibo bemerewe kuhagera kandi mu buryo bwateganijwe. Iki kikaba kihagira hamwe mu hantu hadasanzwe mu Isi.

  • Poveglia Island (Italy)

Poveglia ni Ikirwa giherereye mu gihugu cy’Ubutaliyani, mu Mujyi wa Venice.

Mu Myaka ya kera, habagamo irimbi ry’abantu bapfaga bazize indwara z’ibyorezo.

Aka gace kaje guhinduka ahantu hashyirwa abantu bafite Indwara zo mu Mutwe.

Leta y’Ubutaliyani yabujije abantu kujyayo, bitewe n'ayo mateka mabi hafite.

  • Svalbard Global Seed Vault (Norway) 

Aka gace gaherereye mu gihugu cya Noruveje (Norway) hafi ya Arctic Circle. Hari ububiko bw’Imbuto z’amoko yose ziri ku Isi.

Ubu bubiko, bwashyizweho kugira ngo zizifashishwe mu gihe Isi yahura n’ibibazo bidasanzwe birimo Ibiza cyangwa Inzara.

  • The Kaaba’s Interior (Mecca, Saudi Arabia)

Kaaba, bisobanuro ahantu hatagatifu cyangwa hera mu rurimi rukoreshwa mu idini ya Isilamu. Haherereye I Maka (Mecca) mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

Abayisilamu bahagera bari mu mutambagiro (Hajj). Imbere muri Kaaba, hageramo abantu bake batoranijwe n’abayobozi bakuru b’Idini.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 6
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 1
Wow Wow 1