Abakorera mu Biyaga bya Burera na Ruhondo no mu nkegero basabwe kubahiriza amategeko
Ibiyaga bya Burera na Ruhando, biherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.
Ni bimwe mu bikunze gukurura abasura iyi Ntara, cyane ko bifatwa nk'ibivukana (Twins Lake).
Mu rwego rwo kubibungabunga no kurengera ubuzima bw'ababigana, ababikoreramo ibikorwa binyuranyije n'amategeko ndetse n'abaturiye inkengero zabyo, basabwe kubahiriza amategeko by'umwihariko hagamijwe kwirindwa impanuka zabiberamo.
Ibikorwa bikorerwa muri ibi Biyaga harimo “Uburobyi, gutwara abantu n’ibintu n'ababikoreramo Ubukerarugendo”.
Abakora ibi bikorwa ndetse n'abaturiye ibi Biyaga, bibukijwe ko ibyo bakora bigomba kubahiriza amategeko.
Cyane ko mu bihe bitandukanye, hakunze kugarukwa ku nkuru z'ababurira ubuzima bwabo (Gupfa) muri ibi Biyaga.
Abatwara abantu n'ibintu mu Bwato bunyura muri ibi Biyaga, bagomba kuba barabiherewe uruhushya n’Inzego zibishinzwe.
Ababyemerewe bagomba guhagurutsa Ubwato bamaze gusuzuma ko abantu bose barimo bambaye neza umwambaro w'ubutabazi urinda kuruhoma kandi udashaje.
Basabwe kandi kwirinda gupakira abantu n’ibintu birenze ubwishingizi bwafatiwe Ubwato n’ibibupakirwamo.
Bubukijwe kandi kwirinda gutwara abantu mu Bwato bushaje cyangwa kuvanga abantu n’imitwaro (Imizigo) ndetse n'amatungo.
Ku ngingo y'Imizigo, bamenyeshejwe ko uwemewe gutwarwa mu gihe umugenzi awufite, ugomba kuba utarengeje ibiro icumi (10kgs).
Mu rwego rwo kwirinda impanuka zinahitana ubuzima bw'abantu, abakoresha ibi Biyaga byombi, bibukijwe ko atari byiza kujya kubyogamo utazi koga ndetse no kureka kujya kubivomamo amazi.
Ku ngingo yo kujya kubivomamo amazi, by'umwihariko abantu bakuru basanzwe kwirinda kubyoherezaho abana, kuko babijyamo bakidumbaguza, bikarangira babipfiriyemo.
Basanzwe kandi kwirinda kubishoramo amatungo, gubicukuramo umucanga n'amabuye ndetse no kubahiriza andi mategeko yose n'amabwiriza ajyanye no kubungabunga inkengero z’Ibiyaga.
Ababigendamo n’ababituriye, basabwe kwirinda gutamo ibintu bose byabyangiza.
Ku bakora umurimo w'Ubarobyi, bibukijwe kwirinda gukorera mu kajagari, kutarobesha imitego itujuje ubuziranenge no kureka kuroba Amafi akiri mato.
Bibukijwe ko umuyobozi w’ubwato ugize impanuka, agomba guhita asaba ubutabazi bwihuse abashinzwe umutekano bamwegereye akoresheje Telefone, Ifirimbi cyangwa indi mpuruza imuri hafi.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



