U Rwanda ntiruvuga rumwe na Amerika yafatiye ibihano kompanyi zarwo z’amabuye y’agaciro
U Rwanda rwatangaje ko rwamaganye ibihano ruvuga ko birurenganya kandi bidatanga umusaruro, Amerika iherutse gufatira kompanyi zarwo z’amabuye y’agaciro n’abazikuriye, ibashinja kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni ubwa mbere Leta y’u Rwanda igize icyo itangaza mu buryo bweruye kuri ibyo bihano Amerika yafashe ku wa kane ushize, ubwo Minisitiri w’imari ‘Scott Bessent’ yavugaga ko Amerika itazemerera ‘Udutsiko kungukira mu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’amabuye y’agaciro no guteza umutekano mucye mu karere’.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24 cyatangajwe ku wa mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibajije impamvu u Rwanda ‘Rwonyine’ ari rwo rufatirwa ibihano, mu gihe amasezerano y’amahoro – yayobowe na Amerika yashyizweho umukono mu 2025 hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa DRC Félix Tshisekedi – areba impande zombi.
Nduhungirehe yagize ati:“Rero turimo gutenguhwa n’ubuhuza bwa Amerika bugenda burushaho kubogama”.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 yabwiye Nduhungirehe ko Amerika ifata ko u Rwanda ari rwo ‘Nyirabayazana’ mu kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa DRC, bikaba ari yo mpamvu irufatira ibihano.
Yanamubajije ukuntu u Rwanda rwizera ‘Umuhuza ubogamye’.
Nduhungirehe yasubije ati:“Twizera amahoro, turizera kuko dushaka amahoro mu karere kandi twafashe ingamba zifatika zo kwihutisha ibyo twemeranyijeho. Ariko ku rundi ruhande, turimo kubwira umuhuza ‘Amerika’ ko twasinyanye amasezerano y’amahoro n’uruhande rwitwa DRC, rwiyemeje agahenge no kurandura FDLR. Ntushobora kugera ku mahoro mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwonyine rushyira mu bikorwa ibyo rusabwa mu masezerano”.
Minisitiri Nduhungirehe yunzemo ati:“Biriya bihano mbere na mbere biraturenganya, bireba uruhande rumwe kandi ntibitanga umusaruro. Kandi si akazi k’umuhuza gufata ibihano, ndetse umuhuza aramutse afashe ibihano, gufatira ibihano uruhande rumwe rwonyine, icyo bishobora gukora gusa ni ukongerera imbaraga urundi [ruhande]”.
Mu gufata ibyo bihano, Minisitiri Bessent yavuze ko ‘Umutungo w’amabuye y’agaciro wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari uw’Abanye-Congo nyine.
Yunzemo ati:“Tuyobowe na Perezida [Donald] Trump, tuzakomeza gufata ingamba ihamye ku bateza urugomo, ikoreshwa nabi [ry’iby’abandi], n’abagaba ibitero ku Banye-Congo”.
Abafatiwe ibi bihano ni kompanyi Gasabo Gold Refinery LTD (Inazwi nka Gasabo Gold) itunganya zahabu, ikorera i Kigali, umuyobozi (Chairman) wayo Jean Malic Kalima na Bosco Kayobotsi, ushinzwe ibikorwa byayo bya buri munsi (General Manager).
Amerika ivuga ko Kalima anagenzura ibikorwa by’izindi kompanyi zo mu Rwanda zicukura amabuye y’agaciro, ari zo Bugambira Mines LTD (Bugambira Mines), Wolfram Mining and Processing LTD (Wolfram Mining), na Rwinkwavu Mining Corporation LTD (Rwinkwavu Mining), na zo ikaba yarazifatiye ibihano.
Mu gutunganya iyi nkuru dukesha Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, cyavuze ko cyagerageje kuvugana na kompanyi Gasabo Gold Refinery n’umuyobozi wayo Kalima, inkuru ijya hanze itarasubizwa.
Amerika ivuga ko M23 ikoresha uyu mutungo mu ‘Kugura intwaro n’ibikoresho, kwishyura abarwanyi, no gukorera amabi Abanye-Congo b’abasivile’.
Mu gihe cyashize, M23 yahakanye ibirego nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi buyitunga agatoki.
Ifoto
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



