Abantu 11 bapfiriye mu nkongi yadutse mu kigo cy’impfubyi, 19 bayikomerekeramo bikabije

Jul 16, 2026 - 18:41
Abantu 11 bapfiriye mu nkongi yadutse mu kigo cy’impfubyi, 19 bayikomerekeramo bikabije

Abantu 11 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yadutse mu kigo kirererwamo abana b’impfubyi bakiri bato, mu gihugu cya Alijeriya, mu gihe abanda 19 bakomeretse nk’uko byemejwe n’urwego rwa Leta rushinzwe kurinda abaturage (DGPC).

Iki kigo giherereye i Mohammadia, agace kari mu nkengero y’umurwa mukuru Alger.

Abazimya umuriro batangiye guhangana na wo ejo hashize guhera mu masaha ya saa cyenda n’iminota 30 z’ijoro (03:30) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa kumi n’iminota 30 z’ijoro (04:30) ku isaha yo mu Rwanda.

Nyuma y’amasaha arenga atatu, abo bazimya umuriro bari bakirimo kugerageza kuwuzimya, mu gihe abayobozi batangazaga amakuru mashya ajyanye n’uko ibintu byari byifashe.

Itangazo rya DGPC ntiryavuze icyateye iyi nkongi, cyangwa ngo rivuge imyaka abayipfiriyemo bari bafite cyangwa iy’abayikomerekeyemo.

Nyuma yaho gato, Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yavuze ko muri aba bantu 11 bapfuye, harimo abana.

Mu rwego rwo guhangana n’iyi nkongi, imodoka 10 zagenewe kuzimya umuriro ndete n’imbankugiragutabara (Ambulances) 16 zahanganye nayo.

Algeria imaze iminsi myinshi irimo ubushyuhe bukabije, ndetse imiriro hafi 1,000 yabaruwe muri icyo gihugu mu gihe cy’icyumweru kimwe, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, DGPC yari yavuze ko hari hamaze kubarurwa imiriro y’agasozi 115 mu masaha 24 gusa.

Mu gihe ababuze ababo agahinda kari kose, Perezida Tebboune yabihanganishije, avuga ko ari “Igihombo kibabaje cyane ku gihugu no ku miryango yawe”.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist