Afurika na Karayibe basabye Ibihugu byakoze ubucakara gusaba ‘imbabazi’ no gutanga ‘indishyi’

Jul 4, 2026 - 15:13
Afurika na Karayibe basabye Ibihugu byakoze ubucakara gusaba ‘imbabazi’ no gutanga ‘indishyi’

Umugabane w’Afurika n’Ibirwa bya Karayibe (Caribbean), basabye Ibihugu byagize uruhare kandi bikungukira mu bucuruzi bw’Abacakara gusaba imbabazi ku mugaragaro ndetse no gutanga indishyi z’akababaro.

Ibi byasabwe nyuma y’inama y’iminsi itatu yateranye hagati ya tariki 17 na 19 Kamena (6) 2026, i Accra muri Ghana.

Ni inama yari igamije kongerera imbaraga mu gusaba ubutabera ku bahohotewe ndetse n’abagizweho n’ingaruka z’Ubucakara.

Yateranye nyuma y’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) cyo muri Werurwe (3) 2026, cyemeje ko ubucuruzi bw’Abacakara bwanyujijwe mu Nyanja ya Atlantika, ari ‘Icyaha gikomeye cyakorewe inyokomuntu’.

ONU/UN, yaboneyeho gusaba Ibihugu biyigize kugira uruhare mu gukemura ingaruka zabwo.

Muri ubu bucuruzi bwafashwe nk’agahomamunwa mu mateka y’Isi, abagabo, abagore n’abana babarirwa hagati ya Miliyoni 12 na 15 bafashwe ku ngufu, bajyanwa ku mugabane wa Amerika kugurishwa nk’ibicuruzwa no gukoreshwa nk’Abacakara, hagati y’Ikinyejana cya 15 n’icya 19.

Uyu mushinga wo gusaba guhabwa indishyi ugizwe n’ingingo 19, wemejwe nk’imwe mu myanzuro y’iyi nama yiswe ‘Intambwe Zikurikira’, yabereye i Accra.

Usaba gufata ingamba zirimo kugabanyiriza Ibihugu bya Afurika imyenda, gusubiza ibyibwe bifitanye isano n’umurage ndangamuco ndetse no gushyiraho ikigega mpuzamahanga cy’indishyi.

N’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga asabwa, uyu mushinga ugaragaza ingaruka zidasanzwe ubucakara bwagize ku bagore n’abakobwa b’Abanyafurika.

Abayobozi bitabiriye iyi nama, baboneyeho gusaba Ibihugu byagize uruhare mu bucuruzi bw’Abacakara ‘Gusaba imbabazi zuzuye ku mugaragaro, kandi nta gahato cyangwa igitutu bibiteye’.

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yabwiye abari muri iyo nama ati:“Amateka ntadusaba kwikorera icyaha cy’abatubanjirije, ahubwo adusaba kwikorera inshingano zo gukosora ingaruka zacyo”.

Amafoto

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama (Hagati), yasabye ko Ibihugu byakoze Ubucakara byakwirengera ingaruka

AGUKA -  Ubucakara ni kimwe mubyashegeshe uyu mugabane wacu dutuye wa  africaBimwe mu byatumye Abirabura bagaragara ku migabane yindi y'isi itari  Afurika, ni ubucuruzi bwabakorewe bakurwa muri Afurika bajyanwa ku migabaneUbacakara bwakozwe hagati y’Ikinyejana cya 15 n’icya 19, bufatwa nka kimwe mu cyaha cy’indengakamere cyakorewe Ikiremwamuntu mu mateka y’Isi.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist