Venezuela yibasiwe n’Imitingito yahitanye abasaga 160, ikomeretsa abarenga 700

Jun 25, 2026 - 10:24
Venezuela yibasiwe n’Imitingito yahitanye abasaga 160, ikomeretsa abarenga 700

Abaturage barenga 160, bahitanywe n’imitingito ibiri yinkurikirane, nk’uko byatangajwe na Delcy Rodríguez, Perezida w’agateganyo wa Venezuela.

Nyuma y’iyi mitingito yari ku gipimo cya Richter 7.2 na 7.5, hatangajwe ko Igihugu kiri mu bihe bidanzwe.

Yabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota ine z’umugoroba (18:04) ku isaha yo muri Venezuela.

Yabereye mu gace kari mu burengerazuba bw’umurwa mukuru ‘Caracas’, kandi yumvikanye mu gihugu hose ndetse n’i Bogotá mu murwa mukuru wa Colombia.

Iyi mitingito yombi yakurikiwe no gufunga Ikibuga mpuzamahanga cy’Indege kinini muri Venezuela, ndetse no gushakisha abarotse basigaye mu Magorofa (Inzu zigeretse) zasenyutse.

Mu butumwa yageneye abatuye Venezuela, Rodríguez yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Yavuze ko abantu babarirwa muri 32 bishwe n’iyo mitingito yinkurikirane, mu gihe abagenga 700 barakomeretse.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gupima imitingito (US Geological Survey) cyavuze ko bishoboka ko hari abantu benshi bahasize ubuzima ndetse n’ibyangiritse ari byinshi cyane.

Kiti:“Ibi byago bishobora kuba byakwiriye igihugu cyose”.

Iyi mitingito yahuriranye n’uko Venezuela yiteguraga kwizihiza umunsi w’ikiruhuko ku rwego rw’Igihugu, aho abantu benshi bari mu ngo zabo.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist