Abatorejwe mu Itorero ry’Igihugu Indangamirwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Jun 30, 2026 - 15:30
Abatorejwe mu Itorero ry’Igihugu Indangamirwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Urubyiruko rwatorejwe mu Itorero rikuru ry’Igihugu Indangamirwa, kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya 15, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. 

Iki gikorwa cyakozwe tariki ya 28 Kamena (6) 2026, cyari kigamije kwibuka no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ukuri kwayo no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Dr. Théoneste Rutayisire wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Blaise Ndizihiwe ndetse n’abandi.

Muri iki gikorwa, urubyiruko rwongeye gusobanurirwa amateka y’u Rwanda, hibandwa cyane ku buryo urwango rwigishijwe, kugeza ruvuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rubiruko kandi, rwasobanuriwe amateka yihariye ya Ntarama, aho Abatutsi benshi bishwe mu buryo bw’agashinyaguro n’ubwo bari bahahungiye bizeye kurokoka.

Abitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ko ari ingenzi, kuko barushaho gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Biyemeje kandi gukomeza kurwanya abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guhanirira ko amateka y’u Rwanda atadupfukiranwa.

Isaro Mia Karimba, Umwe mu rubyiruko ruba mu mahanga, yavuze ko kubona umwanya wo kwibuka no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari iby’agaciro gakomeye.

Ati:“Bituma ndushaho kumenya uruhare rwanjye nk’urubyiruko mu kubungabunga amateka no guteza imbere igihugu. Ndashishikariza bagenzi banjye kwiga amateka y’Igihugu cyacu, kuko byongera ubumwe n’ubufatanye”.

Joseph Cyiza, wavuze mu izina rya Indangamirwa Alumni, yashimye ubufatanye n’ubwitange bwabaranze mu gutegura iki gikorwa.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko by’umwihariko urwatorejwe mu itorero rikuru ry’Igihugu ‘Indangamirwa’ kurushaho kwihuriza hamwe no gukomeza kwesa imihigo bahigiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, ari nawe mutoza w’Ikirenga.

Visi Perezida wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe, yabashishikarije gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri ku mateka no gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’akamaro ko kwimakaza ubumwe binyuze muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Dr. Théoneste Rutayisire, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda, abibutsa ko amateka ataba ku mbuga nkoranyambaga.

Abibutsa ko bagomba gusura ahari amateka bakayamenya neza, kugirango abafashe guhinyuza abayagoreka bakoresheje izi mbuga.

Yashimangiye ko kuyamenya ari ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe n’iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyasojwe, uru rubyiruko rwiyemeza gushyira mu ngiro ibyo rwahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika, no gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guteza imbere Igihugu.

Itorero Indangamirwa ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka w’i 2007, hagamijwe kubaka Abanyarwanda bafite indangagaciro ziranga umuco nyarwanda, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere.

Iyi gahunda ishingiye ku Itorero rya kera ryatozaga urubyiruko ubutwari, ubunyangamugayo, ubuyobozi bwiza n’ubumwe.

Iri ryigisha urubyiruko, abayobozi n’abaturage indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, gukora neza, gukorera hamwe, kubaha amategeko no kugira ubwitange.

Abamaze gukorwa, bagasabwa gushyira mu bikorwa ibyo bize binyuze mu bikorwa biteza imbere Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Amafoto

No photo description available.

May be an image of textDr. Théoneste Rutayisire, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda

May be an image of one or more people and textBlaise Ndizihiwe, yasabye uru rubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May be an image of one or more people, dais and text

May be an image of text

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0