RDF na RNP bubakiye inzu imiryango 12 yo mu Karere ka Gakenke (Amafoto)

Jul 9, 2026 - 15:33
RDF na RNP bubakiye inzu imiryango 12 yo mu Karere ka Gakenke (Amafoto)

Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi (RNP), bubakiye inzu imiryango 12 yo mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32.

Umunsi wo kwibohora wizihizwa buri mwaka tariki ya 04 Nyakanga (7), umunsi Ingabo zahoze ari iza FPR/RPA Inkotanyi zahagaritseho Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, wizihirijwe mu Murenge wa Mugunga.

Iyi miryango 12 yubakiwe, ibarizwa mu Mudugudu wa Gatonde, Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga.

Ni igikorwa cyagaragaje ko urugendo rwo kubohora Igihugu rukomeje gusigasirwa binyuze mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Gushyikiriza abaturage izi nzu, byitabiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa.

Hari kandi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde n’abandi.

Aya mazu yubatswe mu rwego rwa gahunda y’amezi atatu Ingabo na Polisi by’u Rwanda bimaze bikorwa hirya no hino mu gihugu bifasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Abahawe aya mazu, bagaragaje ibyishimo n’ishimwe bavuga ko babonye aho kuba heza kandi hatekanye.

Bunzemo ko bigiye kubafasha kubaho mu buzima bufite icyizere no kurushaho kwiteza imbere.

Ingabire Aline, umwe mu bagize imiryango 12 yatujwe muri izi nzu, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabagobotse nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, bukabakodeshereza aho kuba, ndetse bukaba bunabubakiye inzu zigezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yagaragaje ko kwibohora bisobanuye kugira umutekano w’abantu n’ibyabo, ubwisanzure mu bitekerezo no mu bikorwa, no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa buri Munyarwanda.

Ati:“Kwibohora ni ukwiha no kwihesha agaciro, kugaha abandi no kugaha Igihugu cyatwibarutse. Ni urugendo rwahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, rubavana mu mateka mabi rubageza ku cyerekezo gishya cy’amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye”.

Yakomeje agira ati:“Uyu munsi utwibutsa ko inshingano zo kubaka u Rwanda zikomeza. Twese dufite uruhare mu gusigasira ibyo twagezeho no gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n’umutekano, ubuyobozi bwiza n’iterambere rishingiye ku baturage.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 32 ari umwanya wo kuzirikana urugendo Igihugu kimaze gukora uhereye ku rugamba rwo kwibohora, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’amahitamo meza yo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, guhuza imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka u Rwanda twifuza.

Gahunda y’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage mu iterambere yakomeje kugira uruhare rufatika mu kubaka ibikorwa remezo, gutanga serivisi z’ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubakira abatishoboye no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist