Inganda za Iran zitunganya Nikereyeri zigiye gusurwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye

Jun 25, 2026 - 10:16
Inganda za Iran zitunganya Nikereyeri zigiye gusurwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye

Umuyobozi w’Ikigo cy’Umurango w’Abibumbye gishinzwe gukurikiranira hafi ibijyanye n’ikoreshwa n’ingufu za Nikereyeri (IAEA), Rafael Grossi, yavuze ko kizagenzura Ibigo bya Iran bitunganya ubu ‘Butare’ muri gahunda y’amasezerano y’ibanze agamije kurangiza intambara Iran yagabweho na Isiraheli ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 28 Gashyantare (2) 2026.

Rafael Grossi yatangaje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Ibitangazamakuru byo mu Buyapani.

Yagize ati:“Amagenzura azaba koko. Vuba aha cyane tuzatangira gutegura uburyo azakorwa, amatariki... n’ahazagenzurwa.”

Yongeyeho ko amasezerano yasinywe mu cyumweru gishize agaragaza ‘Mu buryo bweruye’ ko kugabanya ubukana bwa Uranium ya Iran itunganyije cyane bizagenzurwa na IAEA (International Atomic Energy Agency).

Grossi yatangaje ibi mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Marco Rubio, yahuraga na Perezida wa Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mohamed bin Zayed Al Nahyan, mbere yo gukomereza ingendo ze muri Koweti (Kuwait) na Bahrain kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Aha muri Kuwait, Rubio yavuze ko Amerika itazemera amasezerano ayo ari yo yose na Iran ashobora guhungabanya umutekano w’inshuti za Amerika zo muri aka karere kazwi nk’Ikigobe cy’Abarabu.

Gusa, Kazem Gharibabadi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran wungirije yavuze ko kwinjira mu bikorwaremezo bya Nikereyeri byangiritse no kugenzura ibikoresho bya Nikereyeri bizaganirwaho gusa mu rwego rw’amasezerano ya nyuma Iran izagirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist