Spéciose Mukabayojo, Umwana w'Umwami Musinga wari usigaye ku Isi yitabye Imana
Spéciose Mukabayojo (Igikomangoma), Umukobwa w'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk'uko byemezwa n'abo mu muryango we.
Mukabayojo yaherukaga kugaragara muri ruhame mu gutabariza (Gushyingura Umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.
Abo mu muryango we babwiye Ikinyamakuru cy'Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko “Igikomangoma Mukabayojo yatabarutse mu Ijoro ryo ku wa Mbere mu Bitaro by' i Nairobi muri Kenya, ari na ho yari atuye, azize Uburwayi n'Izabukuru”.
Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931, agacibwa n'Abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (Yapfiriye).
Musinga yasimbuwe n'Umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na Muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.
Mu 2017 i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, ubwo Mukabayojo aheruka kubona muri rubanda yari afite intege nkeya kubera izabukuru.
Ibijyanye no kumushyingura ntabwo biratangazwa.
Mukabayojo yari afite abana batandatu, nk'uko abo mu muryango we babitangaje.
Spéciose Mukabayojo (hagati), mu muhango wo gutabariza Umwami Kigeri mu 2017. (Ifoto/IGIHE)
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



