Rwanda: Uko Inkiko zikurikirana uhereye ku ruto kugera ku rukuru

Aug 30, 2026 - 10:49
Rwanda: Uko Inkiko zikurikirana uhereye ku ruto kugera ku rukuru

Abantu benshi usanga batazi uko inkiko zo mu Rwanda zikurikirana kandi kuzimenya no kuzisobanukirwa ni ibintu bifasha mu gihe umuntu yifuza kuzigana.

Mu Rwanda hari inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye.

Mu nkiko zisanzwe habanza Inkiko z’Ibanze, Inkiko Zisumbuye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire hagaheruka Urukiko rw’Ikirenga.

Ni mu gihe inkiko zihariye harimo Urukiko rw’Ubucuruzi, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Urukiko rwa Gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare (izi nazo, zikurikirwa n’Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga).

Imirongo y’inkiko ishyirwaho mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Ubucamanza mu Rwanda bumaze igihe bukoresha uburyo bw’imirongo yatanzwe n’inkiko nkuru hagamijwe gukemura ibibazo cyangwa imanza zakiriwe.

Ubu buryo bwifashishwa aho urukiko mu gufata icyemezo rushobora kugena umurongo uzajya wifashishwa n’izindi nkiko mu gihe zihuye n’ikibazo gisa neza n’icyakiriwe.

Buri kwezi, itsinda rishinzwe gutangaza imirongo yatanzwe n’inkiko riba rifite inshingayo yo kuyikusanyiriza hamwe no kuyimenyekanisha, ariko buri gihembwe rikanamurika icyegeranyo kirimo imirongo yatoranyijwe kugira ngo ifashe abacamanza n’abagana inkiko kumenya uko ibibazo bimwe na bimwe bishobora gukemurwa hakurikijwe imirongo yatanzwe.

Uburyo bwo gukoresha imirongo ni uburyo busanzwe mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Ubwo buryo bugamije gufasha abacamanza mu gukemura ibibazo bisa mu buryo bumwe.

Ubusanzwe umucamanza afite inshingano zo guca urubanza, haba hari itegeko cyangwa ridahari, ryaba ryumvikana cyangwa ritumvikana.

Hari ubwo umucamanza ajya guca urubanza, agasanga itegeko ritumvikana cyangwa ritanariho.

Mu nshingano ze akora ubushakashatsi, akaba yashingira ku manza zaciwe n’inkiko zo hanze y’Igihugu, cyangwa ibitabo by’amategeko, noneho igitekerezo akuye mu bushakashatsi bwe, iyo agishyize mu rubanza kiba kibaye umurongo uzayobora izindi nkiko cyangwa se ibindi bibazo bizasuzumwa, bigasubizwa na cya gitekerezo cyangwa na wa murongo watanzwe.

Mu ntego nkuru y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza harimo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, uburyo bwose bushoboka burakoreshwa.

Ubundi mu micire y’imanza hasanzwe hakoreshwa amategeko; bityo, umucamanza mu guca imanza agakoresha itegeko ryanditse. Uburyo bw’imirongo bwaje bwunganira uburyo bwari busanzwe.

Imirongo ntabwo yaje gukuraho amategeko, ahubwo yaje kunganira uburyo bwari busanzwe buhari kugira ngo bifashe abagana inkiko kubona ubutabera bwihuse kandi bunoze.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0