Impamvu igitabo ‘48 Laws of Power’ gikomeje kugarukwaho nyuma y’imyaka 28 cyanditswe
Igitabo The 48 Laws of Power cyanditswe n’Umunyamerika Robert Greene gikomeje kuvugwaho cyane mu bitabo byigisha ubuyobozi, ububasha n’imitekerereze y’abashaka kugira ijambo rikomeye mu muryango.
Cyasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1998, ariko kugeza n’ubu kiracyasomwa cyane n’abayobozi, abanyapolitiki, abakora ubucuruzi n’abashaka kwiteza imbere mu kazi.
Greene avuga ko yanditse iki gitabo ashingiye ku mateka y’abami, abasirikare n’abanyapolitiki bo mu bihe bitandukanye, agamije kugaragaza uburyo abantu bagira ububasha cyangwa babutakaza bitewe n’imyitwarire yabo.
Gikubiyemo amategeko 48 avuga ko akunze kugaragara mu buyobozi no mu mibanire y’abantu.
Muri aya mategeko, harimo kutarenza umukuru wawe mu kwigaragaza, guhisha imigambi yawe kugeza igihe gikwiye, kwirinda kwizera buri wese no kurinda izina ryawe kuko ari ryo shingiro ry’icyizere n’ububasha.
Greene akoresha ingero z’abanyamateka bazwi nka Napoléon Bonaparte, Sun Tzu na Niccolò Machiavelli.
Abasesenguzi bavuga ko impamvu iki gitabo cyakunzwe ari uko kitibanda gusa ku buyobozi bwo mu biro cyangwa muri politiki, ahubwo gisobanura uburyo kugira ijambo (Influence) n’imbaraga bikora hagati y’abantu.
Hari abagifata nk’igitabo gifasha umuntu gusobanukirwa imyitwarire y’abandi no gufata ibyemezo bifite ubushishozi.
N’ubwo gikundwa na benshi, hari n’abagishinja ko hari amategeko ashobora gutuma abantu bakoresha amayeri (Manipulation) kugira ngo bagere ku nyungu zabo.
Abagishyigikira bavuga ko Greene yashakaga kwerekana uko ububasha busanzwe bukora, aho gushishikariza abantu gukora nabi.
Amafoto
Robert Greene wanditse ‘The 48 Laws of Power’, kuri ubu afite imyaka 67 y’amavuko
Greene yacyanditse afite imyaka 39 gusa y’amavuko.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



