Protestant University of Rwanda yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Amahoro (Amafoto)

Sep 22, 2025 - 21:59
Protestant University of Rwanda yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Amahoro (Amafoto)

Kaminuza y'Abaporotesitanti mu Rwanda [Protestant University of Rwanda] yihizije Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro mu gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Never Again Rwanda, Ishami rya Huye.

Umunsi wari ufite Insanganyamatsiko ya “Kora Ubu, Uzane Amahoro mu Isi”, wizihijwe kuri uyu wa 21 Nzeri [9] 2025.

Abitabiriye uyu munsi, babanje kwerekwa bimwe mu bikorwa byabujije Ikiremwamuntu amahoro mu Isi, birimo Ibisasu bya Kirimbuzi byatewe na Leta zunze Ubumwe z'Amerika mu Buyapani, mu Mijyi ya Heroshima na Gasaki mu gihe cy'Intambara ya Kabiri y'Isi.

Byakurikiwe no gusobanurira abitabirye uyu Munsi, ishyano ryatewe n'ibi Bisasu, bibutswa ko buri wese arebwa n'ibikorwa byo guharanira ko Isi yabaho mu mahoro kandi itekanye.

Akomoza k'uruhare rw'Urubyiruko mu kubaka Amahoro mu Isi, Umuyobozi wa Protestant University of Rwanda [PUR] Peace Club, yagize ati:“Ntabwo Amahoro areba za Leta gusa, natwe Urubyiruko ni inshingano yacu”.

Bwifashishije ubutumwa bugamije gusaba “Urubyiruko guhindura Sosiyete no gushyigikira ubutabera n’agaciro ka Muntu”, Ubuyobozi bwa Never Again Rwanda bwasabye abitabiriye uyu Munsi kurangwa n'ibikorwa bigamije Ubumuntu, birimo nk'ibyakozwe na Rwikaza Gentil washinze Umuryango Helping Heart.

Helping Heart ni Umuryango wagize uruhare mu gukura Abana ku Muhanda, kubishyurira Ishuri no kubatoza Amahoro n’Ubwiyunge.

Umuyobozi mukuru wa Protestant University of Rwanda, Prof. Olu Ojedokun wari witabiriye uyu Munsi, yibukije ko Amahoro areba buri wese. 

Ati:“Dukeneye natwe Amahoro ku giti cyacu, ntabwo wayaha abandi nawe utayafite. Rubyiruko muri aha, turabasaba gushyira mu ngiro ihame ryo gutanga Amahoro mu Miryango, mu Mashuri, mu Karere, Afurika no ku Isi muri rusange”.

Prof. Olu yasoje yibutsa abari aho ko Urubyiruko ari inkingi y’amahoro arambye.

Uretse Prof. Olu, Umuyobozi wa Never Again Rwanda ishami rya Huye, Kanyana Goret, yasabye abitabiriye uyu Munsi guharanira Amahoro no gushyigikira Ubumwe n’Ubwiyunge.

Amafoto

No photo description available.

Nteziryayo Theogene

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 2
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1