AMAFOTO: Abayobozi bashya mu nzego zitandukanye barahiriye imbere ya Perezida Kagame

Dec 11, 2025 - 19:58
AMAFOTO: Abayobozi bashya mu nzego zitandukanye barahiriye imbere ya Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kane, abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z'u Rwanda barahiriye imbere ya Perezida Paul Kagame mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Abarahiye ni; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n'Amahanga, Dr. Usta Kaitesi; Umusenateri, Dr. Charles Muligande, Dr. Nshimiyimana Didace ndetse na Dr. Ntete Jules Marius bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Mu bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame tariki ya 01 Ukuboza (12) 2025, utarahiye ni Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuko asanzwe muri Guverinoma.

Mbere yo guhabwa inshingano, Ndabamenye yari Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.

Yasimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari Minisitiri guhera muri Werurwe 2024.

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru, Perezida Kagame yabibukije ko bagombaga kuzuza inshingano kandi bakoresheje ubushobozi bwose bafite.

Ati:“Ibihugu ni byinshi, biratandukanye, hari ibito, ibinini, ibikire, ibikene, ubwo ni ukuvuga ngo mu nshingano tuba dufite uko dukwiye kuba tuzuzuza bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi. Abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu bitewe n’ibihugu byabo uko biteye cyangwa ibyo bifite.”

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yakomoje k'uruhare rw’u Burundi mu mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Ati:“Nafashe telefone mpamagara Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye, ndamubaza ngo ko ingabo zari mu mutwe wa EAC zari mu Burasirazuba bwa DRC bazirukanye u Burundi bugasigara hakaba harimo kuza iza SADC, u Burundi bwagiye muri SADC? ati 'Oya'. Mwasigayeyo se kubera muri inshuti za DRC mushaka kubashyigikira mu byo bakora?”.

Agaruka ku mvugo z’uko u Rwanda ‘rukomeye’, Perezida Kagame yavuze zitumvikana, ko icyo rufite ari ubushobozi bwo kwirinda.

Ati:“Gukomera byatuma utirinda byo simbyumva.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo biriho ubu muri DRC bitabaye nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington nk’uko hari ababifata batyo.

Ati:“Iyo mbona ibiganiro cyangwa imvugo isa n’iganisha ko ikibazo kiriho ubu cyabaye nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro kandi ibibazo byose bikikorerwa n’u Rwanda, ntabwo mbyumva.”

Avuga ku masezerano ya Washington, Perezida Kagame yagize ati:“U Rwanda rwasinye amasezerano rubishaka, rubyemera kandi rwiteguye kubahiriza ibyo rusabwa kugira ngo aya masezerano, bigenze neza n’abandi bakubahiriza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro”.

Amafoto (RBA)

ImagePerezida Kagame Paul

ImageDr. Charles Muligande

ImageDr. Usta Kaitesi

ImageDr. Solange Uwituze

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0