U Rwanda rwasubije DR-Congo yarushinje gushaka kwicira Umugore wa Tshisekedi muri Amerika

Mar 25, 2026 - 14:50
U Rwanda rwasubije DR-Congo yarushinje gushaka kwicira Umugore wa Tshisekedi muri Amerika

U Rwanda yahakanye ibyatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Patrick Muyaya, wavuze ko habayeho ‘Gucengera’ muri Hoteli umugore wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Denise Tshisekedi, yari acumbitsemo, mu cyumvikanishijwe ko hari hagamijwe kumwica.

Ibyo Muyaya avuga, yavuze ko byabaye mu gihe Denise amaze iminsi mu ruzinduko rurimo n’abandi bagore b’Abaperezida, ku butumire bwa Melania Trump, umugore wa Perezida w’Amerika, Donald Trump.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyanyuze kuri Radio na Televiziyo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RTNC) tariki ya 24 Werurwe (3) 2026, Muyaya yavuze ko bamenye amakuru y’abo bantu bataramenyekana, kandi ko Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo gukorana bya hafi na Amerika ngo amakuru arambuye y’ibyabaye amenyekane.

Gusa, Muyaya ntiyavuze niba abo bantu barashoboye kwinjira mu cyumba Denise Tshisekedi acumbitsemo.

Nta gihamya atanze, Muyaya yumvikanishije ko bishoboka ko hari uruhare Leta y’u Rwanda ifite mu byabaye byo gushaka kugirira nabi Denise Tshisekedi.

Mu butumwa bwo ‘Gusobanura ibyabaye’ bwanyujijwe kuri X na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika kuri uyu wa 25 Werurwe (3) 2026, yavuze ko umwe mu bashinzwe gucunga umutekano w’Umunyarwanda w’Umunyacyubahiro – utatangajwe izina – yahuriye muri iyo Hoteli ‘Gutyo gusa’ n’abashinzwe umutekano b’itsinda rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kirongozi cya Hoteli kigerwamo n’abantu bose.

Ambasade y’u Rwanda yongeyeho ko itsinda ry’u Rwanda n’irya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yombi yari acumbitse muri iyo Hoteli ndetse ko uwo ushinzwe umutekano wo ku ruhande rw’u Rwanda yabujijwe by’akanya gato gukoresha Asanseri (Ascenseur/Elevator), ibintu ivuga ko bitari bikwiye kuko aho ari ahantu hakoreshwa na bose. Gusa ngo ikibazo cyaje gucyemurwa nta bundi bushyamirane bubayeho.

Ambasade y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ibyo Muyaya yavuze muri icyo kiganiro n’abanyamakuru ari ‘Ibinyoma’.

Yagize iti:“Ibi binyoma bigayitse byagombye kwirengagizwa kandi bikamaganwa”.

U Rwanda ruvuga ko nyuma y’ibyabaye itsinda ryarwo ryafashe icyemezo cyo guhindura Hoteli ariko ko ryatotejwe ndetse rigafatwa amashusho n’abantu batazwi ubwo ryari ririmo kuva muri iyo Hoteli.

Mbere y’iri tangazo rya Ambasade y’u Rwanda, Arthur Asiimwe wungirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, yari yahinyuye videwo (Amashusho) yatangajwe ku rubuga X n’ushyigikiye Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherekejwe n’ubutumwa buvuga ko yerekana abakorera Leta y’u Rwanda bashakaga kwica Denise Tshisekedi.

Asiimwe yabigereranyije n’urwenya, ati:“Ni nde ujya ‘Kwica’ ari mu modoka ya Ambasade!”

Yongeyeho ati:“Murimo gukora uko mushoboye kose ngo muvugwe mu mitwe y’inkuru idafite akamaro”.

“Hoteli ni ahantu hagendwa n’umuntu uwo ari we wese, keretse niba ari mwebwe mwenyine mwari mwasabye kuyibamo!”.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0