Rwanda: Ni bande bagenewe Indangamuntu y'Ikoranabuhanga igiye gusimbura iyari isanzwe?
Amateka agaragaza ko Indangamuntu yinjiye mu mateka y'Abanyarwanda mu Myaka y'i 1920 izanywe n'Ababiligi bakoronije u Rwanda kugeza mu 1962.
Iyi Ndangamuntu yahindutse kimwe mu byashingiweho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga 1,000,000.
Abakoroni bafashe icyari inzego z'imibereho y'Abanyarwanda, babihinduramo Amoko, ndetse binandikwa muri iyi Ndangamuntu.
Nyuma y'uko Ingabo zari iza RPA-FPR/Inkotanyi zibohoye Igihugu zikanahagika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, iyi Ndangamuntu ntabwo yongeye kugira uruhare mu mibereho y'Abanyarwanda.
Hatangiye gukoreshwa indi Ndangamuntu, yaje gukurwaho mu 2009, ubwo hatangiraga gukoreshwa Indangamuntu y'Ikoranabuhanga, isimbura iyari isanzwe, yafatwaga nk'uburyo bwa gakondo.
Gutanga iyi Ndangamuntu, byashingiye ku itegeko No. 14/2008 ryo ku wa 4/6/2008, ryashyizeho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA).
Iyi Ndangamuntu yari igenewe Abanyarwanda bafite guhera ku Myaka 16, mu gihe ubusanzwe yahabwaga ufite Imyaka 18 kuzamura.
Nyuma y'Imyaka ikabakaba 16, iyi Ndangamuntu yasimbujwe indi nshya, ishingiye ku Ikoranabuhanga rigezweho (Digital ID 2.0).
Bitandukanye n'uko yari isanzwe itangwa, Digital ID 2.0 izajyana itangwa kuva ku Ruhinja, Impunzi n’Abanyamahanga.
Ni Indangamuntu izaba imeze nk'ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru ku y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda.
Yatangiwe gutangwa muri iki Cyumweru, Umushinga wari umaze Imyaka hafi ibiri (2) uri mu nyingo, ushyirirwa mu bikorwa mu Turere twa Huye na Gisagara.
Izafasha inzego za Leta kumenya amakuru arimo ay'Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, Abanyamahanga bari mu Rwanda mu gihe gitoya (Aba bazajya bayikoresha mu gihe bakeneye serivise), Abimukira n'Abadafite Ubwenegihugu bari mu Rwanda.
Uretse abari imbere mu gihugu, izanahabwa n'Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda.
Yitezweho gufasha mu gutanga no guhabwa Serivise mu buryo bwihuse, bitewe n'uko amakuru bwite y’umuntu azaba yahurijwe hamwe, kuyageraho bitakigoranye.
Izanagabanya kandi ikiguzi (Amafaranga) n'umwanya umuntu yakoreshaga mu gihe ashaka Serivise, kuko bizaba byahurijwe hamwe.
Izahurizwamo amakuru yose (Single Source of Truth) n'andi yabaga mu zindi Sisitemu nka CRVS.
Nyirubwite, azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.
Izatangwa nyuma yo gukusanya amakuru y'abantu, hafatwa ibipimo ndangamiterere.
Aya azaba akubiyemo Ifoto igaragaza mu Maso, Ibikumwe n’Ishusho y’Imboni.
Umubare uranga iyi Ndangamuntu, uzaba umwe udahinduka ubuzima bwose. Bivuze ko mu gihe yatakaye, ntakibazo nyirayo azongera kugira.
Abana bakivuka kugeza ku Myaka itanu (5), bazafatwa Ifoto igaragaza mu Maso, mu gihe guhera ku Myaka 5 kuzamuka, bazafatwa Ibipimo ndangamiterere byose.
- Ibigize indangamuntu y’ikoranabuhanga
Amakuru y’ingenzi y’umuntu – amazina, itariki n’ahantu yavutse, igitsina, n’ibindi.
Ibiranga umuntu byihariye – nk'Ifoto, Ibikumwe by’Intoki, Imboni y'Ishijo n'Ijwi mu gihe bibaye ngombwa.
- Izajya ikora ite?
Mu gihe umuntu asaba serivisi (nk’iyo kuri banki, ubwisungane mu kwivuza, serivisi za Leta n’izindi), Sisitemu y’Ikoranabuhanga izajya isuzuma amakuru ye, ndetse yifashishe Ikoranabuhanga ryemeza ko ushaka Serivise ari nyirayo koko.
Kuri iyi ngingo, hazakoreshw; Nimero, Ibikumwe, Umubare banga (PIN), cyangwa kode yihariye.
- Ibyiza byo gukoresha iyi Ndangamuntu
Korohereza abantu kubona serivisi za Leta n’abikorera byihuse, kongera umutekano no kurwanya kwiyitirira abandi, kugabanya impapuro no gukoresha neza igihe ndetse no gufasha Leta kubona amakuru yizewe ku baturage bayo.
Biteyangijwe ko guhera mu 2027, iyi Ndangamuntu y'Ikoranabuhanga, izasimbura iyari isanzweho.
Bivuze ko mu gihe itaratangwa mu gihugu hose, izi Ndangamuntu zombi zizajya zikoreshwa.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



