Rwanda: Bucyanayandi wakoraga “Ivugabutumwa ritera ubwoba Abakirisitu” yafunzwe
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi, Bucyanayandi Emmanuel, wakoreraga Ivugabutumwa ku muyoboro wa YouTube, akekwaho gutera ubwoba abayoboke (Abakirisitu) yabwiriziga.
Yemeza itabwa muri yombi rye, ibinyujije ku rukurwa rwa X yahoze ari Twitter, RIB yagize iti:“Ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, twafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita Umuvugamutumwa”.
Yakomeje igira iti:“Yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro”.
Ababonye Emmanuel asaba amafaranga baratunguwe, cyane nk'aho yabwiraga Umukirisitu ko n'atamuha asaga Miliyoni 5 Frw, ubuzima bwe bujya mu kaga kadasanzwe. Ibi bikaba byarafashwe nko gutera ubwoba.
Kuri ubu, Bucyanayandi afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nyuma yo gufunga Bucyanayandi, RIB na Polisi baboneye gusaba Abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nk'izo yakoraga zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.
Izi nzego zombi zaboeyeho kwihanangiriza abantu bose bihisha mu Buhanuzi bagamije kwiba no kuriganya abantu, ibibutsa ko batazihanganirwa.
Itabwa muri yombi rya Bucyanayandi, rije rikurikira iry'abandi nkawe bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye, bazira gutora ibimeze nk'ubutekamutwe.
Guhera mu Myaka nk'ibiri ishize, u Rwanda rwahagurukiye ibijyanye n'imyemerere, by'umwihariko igamije kuyobya no kugumura rubanda.
Gusa, umubare utari mucye w'Abanyarwanda, urakizerera mu bijyanye n'ukwemera (Gusenga), cyane inyigisho ziganisha ku kubizeza ibyafatwa nk'ibitangaza.
Bucyanayandi Emmanuel wakoraga Ivugabutumwa ritera ubwoba, yafunzwe.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



