Protais Zigiranyirazo wahamijwe uruhare muri 'Jenoside yakorewe Abatutsi' yapfiriye muri Niger

Protais Zigiranyirazo wari Muramu wa Perezida Habyalimana Juvénal wayoboye u Rwanda hagati ya'i 1973 n'i 1994, yapfiriye mu gihugu cya Niger.
Ikinyamakuru cy'Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, cyavuze ko uyu wari uzwi ku izina rya [Mr. Z] nk'umwe mu bari bagize itsinda ryari ryariswe Akazu, yapfuye afite Imyaka 87 y'amavuko.
N'umwe mu bari bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana, wahamijwe n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n'ubwo nyuma yaje kugirwa umwere.
Zigiranyirazo, yari asanzwe aba Niamey muri Niger kuva muri 2022, aho yari yarajyanywe na ONU, nk'umwe mu bagizwe abere ku byaha bya Jenoside yakorewe Aabatutsi ndetse n'abarangije ibihano.
Umuryango we, wavuze ko yahitanywe n'uburwayi 'bwo mu zabukuru' yari amaranye igihe.
Umuhungu we Antoine Mukiza Zigiranyirazo, yabwiy BBC ko wababajwe n'urupfu rwe.
Zigiranyirazo yabaye Umunyarwanda wa gatatu uguye muri Niger mu munani bajyanyweyo bavuye Arusha.
Abandi bari bamaze kuhapfira barimo: Lt Col Tharcisse Muvunyi, wari umuyobozi w'icyahoze ari ishuri ry'Abasirikare bato ryari rizwi nka ESO [École des Sous-Officiers] ryari mu Mujyi wa Butare, ubu hasigaye hitwa Umujyi wa Huye na Lt Colonel Anatole Nsengiyumva wari umuyobozi w'Ingabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Mu munani bari barajyanywe muri Niger, abasigaye ni: Prosper Mugiraneza, Alphonse Nteziryayo, Francois Xavier Nzuwonemeye, Capt Innocent Sagahutu na André Ntagerura.
Ikinyamakuru BBC gikomeza kivuga ko Umurambo wa Protais Zigiranyirazo uzahabwa, abo mu muryango we bari ku Mugabane w'i Burayi, nk'uko byagenze kuri Lt Col Tharcisse Muvunyi na Lt Colonel Anatole, bahawe abo mu miryango yabo mu Bwongereza no mu Bufaransa.
Mu Myaka y'i 1980 n'i 1990, bivugwa ko Protais Zigiranyirazo yari Umugabo wari ufite ububasha budasanzwe.
Yamaze igihe kinini ari umuyobozi w'icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu Majyaruguru y'u Rwanda.
Mu Mwaka w'i 2008, yarakatiwe igifungo cy'Imyaka 20 ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Urukuko rwa Ausha, gusa mu rwego rwarwo rusubiramo imanza mu 2009 agirwa umwere, ibitaravuzweho rumwe na Leta y'u Rwanda n'Imiryango ihuriramo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
What's Your Reaction?






