Nyamagabe: Meya Niyomwungeri yasezeye kuri Ndayambaje wagiye gukorera mu Karere ka Kirehe

Jan 14, 2026 - 10:35
Nyamagabe: Meya Niyomwungeri yasezeye kuri Ndayambaje wagiye gukorera mu Karere ka Kirehe

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe ko mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, Hildebrand Niyomwungeri, yasezeye kuri Aimé Joël Ndayambaje wagiye gukorera mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'i Burasirazuba bw'u Rwanda.

Ndayambaye yari amaze Imyaka 3 ari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamagabe.

Tariki ya 08 Mutarama (1) 2026, nibwo yasezeweho na Niyomwungeri wari hamwe Thaddée Habimana, Visi Meya w'Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu.

Nyuma yo kwimurirwa mu Karere ka Kirehe, Ndayambaje yasimbuwe na Marie Scholastique Muyishimire.

Mbere yo guhabwa inshingano mu Karere ka Nyamagabe, Muyishimire yari amaze Imyaka 8 ari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu muhango wo gusezera kuru Ndayambaje, Bwana Niyomwungeri yavuze ko guhindura cyangwa guhindurirwa aho gukorera ari ibisanzwe, ariko intego yo ihora ari imwe ari yo “Guhindura ubuzima bw'umuturage bukaba bwiza kurushaho”.

Yamushimiye akazi keza yakoze mu Karere ka Nyamagabe, by'umwihariko ako gucunga neza umutungo wa Leta. 

Yaboneyeho gusaba Muyishimire wamusimbuye gukomerezaho, amwizeza ko ubuyobozi n'abakozi b'Akarere bazamuba hafi.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist