NATO yasubije Trump wayishinje kumutererana mu ntambara na Irani

Apr 9, 2026 - 06:41
NATO yasubije Trump wayishinje kumutererana mu ntambara na Irani

Umuyobozi w’umuryango wo gutabarana mu bijyanye na Gisirikare uhuza Ibihugu by’Uburayi n’ibyo hakujya y’Inyanja ya Atalantike, OTAN cyangwa se NATO, Umuholandi Mark Rutte, yasubije Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, washinje uyu muryango kwanga kumufasha mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bashoye ku gihugu cya Irani, mu gitero simusiga yise ‘Operation Epic Fury’.

Rutte wari mu Biro bya Perezida Trump bizwi nka White House, yamubwiye ko intambara yabasabyemo kumufasha, yayishoje ku ruhande rwe, mu buryo butaziguye kandi bufunguye cyane.

Uyu muyobozi wa NATO/OTAN, yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na Trump.

Bombi bamaranye muri White House amasaha arenga abiri n’ubwo bitanzwi neza ko yose bayamaze baganira mu bijyanye na NATO.

Mu gihe Lutte yavugaga ibyo, nyuma y’iyi nama, Trump yanditse ku rubuga yashinze, Truth Social agira ati:“NATO/OTAN ntiyahabaye mu gihe twari tuyikeneye, kandi ntizaba ihari nitwongera kuyikenera”.

Akomoza ku biganiro yagiranye na Trump, mu kiganiro na Televiziyo y’Abanyamerika CNN, Rutte yagize ati:“Inama twayikoze mu buryo butaziguye cyane. N’ubwo hagati yacu hari ukutumvikana”.

Ni inama yakozwe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Trump yari yavuze ko ashobora gukura Leta zunze Ubumwe za Amerika muri NATO.

Trump yavuze ibi nyuma y’uko Ibihugu byinshi byo muri NATO byanze ubusabe yabisabaga ngo bamufashe gufungura Umuhora wa Hormuz ‘Strait of Hormuz’ kugira ngo igiciro cya Peteroli ku Isi kigabanuke.

N’ubwo kugeza ubu hataramenyekana ibyavugiwe muri iyi nama, byari byitezwe ko iza kuba igamije kwereka Trump ko kuguma muri NATO ari inyungu za Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu, OTAN/NATO, igizwe n’Ibihugu 32, ku isonga Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Intambara Trump ashinja NATO kutamusha, yatangiye tariki ya 28 Gashyantare (2) 2026, nyuma hafi y’Iminsi 45 ica ibintu, kuri uyu wa Gatatu impande zombi zumvikanye agahenge k’iminsi 14.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist