Gakenke: Manizabayo yahinduriwe Ubuzima n'Ibihumbi 50 Frw binyuze mu Bworozi bw'Inkoko
Ni kenshi Urubyiruko rukerensa Amafaranga ruvuga ko ari macye ndetse ntacyo yarufasha kugeraho, ariko Inkuru ya Manizabayo Jean d’Amour wo mu Karere ka Gakenke irandukanye.
Uyu musore wo mu Murenge wa Kivuruga ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, avuga ko yiteje imbere mu buryo bufatika, abihereye ku Mafaranga 50,000 Frw yahawe na World Vision Rwanda.
Binyuze muri aya Mafaranga, Manizabayo avuga ko amaze kwiyubakira Inzu, ndetse yaguze Isambu n'ibindi bitandukanye...
Avuga ko nk'urundi Rubyiruko, hakorana atekereza ko uko abayeho bitahinduka, ahubwo uko ari aribyo bimukwiriye.
Mu kiganiro na Habimana, Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora inkuru zo muri Rubanda, Manizabayo yagarutse ku rugendo rwe.
Ati:“Ubusanzwe nari umuntu udashobora kugira icyo ntekereza cyo gukora nkumva uko ndi bimpagije. Naje guhura na World Vision, impa amahugurwa ndakanguka mbona ko hari ibyo ngomba gutekereza gukora. Nabonye ko nakwiteza imbere mbihereye ku Mushinga w'Ubworozi, ntagiza Amafaranga 50,000 Frw bari bampaye”.
Yakomeje agira ati:“Nahise ngura Inkoko zitera Amagi zikanayaturaga, zigenda ziyongera, kugeza ngize Inkoko 100. Uko iminsi yashiraga, niko naguraga ibitekerezo. Naje guhura n'Umuntu wari ufite Imashini zirarira zikanaturaga Amagi. Yanyeretse uko ikoreshwa, nyuma mfata zimwe mu Nkoko nari mfite ndazigurisha, Amafaranga nkuyemo nyaguramo iyo Mashini. Nkimara kuyigura, yafashije kugera ku musaruro mwinshi mu buryo bwihuse, urugendo rwanjye rwo gutera imbere rutangira ubwo”.
Kuri ubu, Manizabayo arimbanyije Umushinga wo gukora Imashini zituraga Amagi mu Murenge wose wa Kivuruga.
Inkoko nazo zakomeje kwaguka, aho kuri ubu yivugira ko Inkoko afite zitari munsi y'Inkoko 1000.
Gusa, avuga ko kugera kuri ibi byose, nk'Urubyiruko bisaba icyo yise kwigomwa, kuko Urubyiruko ruhura na byinshi birimo iraha, ariko bisaba rimwe na rimwe kubyirengagiza.
Agira inama Urubyiruko kwitinyuka, bagakura Amaboko mu Mufuka, iby’iraha bakabishyira ku ruhande, kuko biri mu bizitira iterambere ryabo.
Kuri ubu, avuga ko ibikorwa bye bibarirwa muri Miliyoni 10 Frw, zivuye ku Mafaranga 50,000 Frw yahereyeho.
Mu Myaka 17 ishize, World Vision yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Akarere ka Gakenke, n'Urubyiruko rugatuye by'umwihariko.
Ibi bikorwa byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko ku bana n’imiryango yabo.
Izi mpinduka zigaragara mu byiciro bitandukanye birimo isuku n’isukura, uburezi no kwita ku bana, kurwanya imirire mibi, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi n’ishoramari mu bikorwa remezo byashowemo asaga Miliyari.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamire, igaragaza ko Urubyiruko ruri mu myaka ya 16‑30 mu Gakenke rungana na 95,141, bingana na 26.0% by’abaturage bose mu karere.
Mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke, Urubyiruko 43.8% nirwo rufite akazi.
Abagabo [Abahungu] bafite akazi, bangana na 47.7%, mu gihe Abagore [Abakobwa] ari 40.3%.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



