Gakenke: MINALOC yahembye Imirenge yahize iyindi mu gukemura ibibazo by’abaturage

Mar 12, 2026 - 14:00
Gakenke: MINALOC yahembye Imirenge yahize iyindi mu gukemura ibibazo by’abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda (MINALOC), yahembye Imirenge yo mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru, yahize iyindi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

MINALOC yahambye Umurenge wa Ruli ndetse n’Umurenge wa Minazi.

Iyi Minisiteri ivuga ko bahembewe ibikorwa bakoze bigamije gusubiza ibibazo by’abaturage, hagamijwe kuzamura iterambere n’imiyoborere myiza.

Muri ibi bihembo, buri Murenge wahawe Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw), aya akaba yaherekejwe n’icyemezo cy’ishimwe.

Umuhango wo guhemba iyi Mirenge yo mu Karere ka Gakenke, wakorewe mu Karere ka Musanze, ahari ikicaro cy’Intara y’Amajyaruguru, mu gikorwa cyo guhemba Imirenge 6 yahize iyindi ku rwego rw’Intara.

Akarere ka Gakenke, kari gahagarariwe n’umuyobozi wako, Mukandayisenga Vestine wari hamwe n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’iyi Mirenge yombi.

Rulindo yahembewe kuvugurura Inyubako Umurenge ukoreramo, cyane ko yari ishaje kandi ari nto.

Mu Ngo Ibihumbi bine (4,000) zigize uyu Murenge, buri Rugo rwatanze umusanzu w’Amafaranga Ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5,000 Frw).

Muri Miliyoni Mirongo Cyenda z’Amafaranga y’u Rwanda (90,000,000 Frw) zikenewe ngo iyi Nyubako yuzure, hamaze gutanga no gukoreshwa izisaga Miliyoni Mirongo Itanu n’Ebyiri (52,000,000 Rw).

Biteganyijwe ko imirimo yo kuzuza iyi Nyubako, izarangirana n’uku Kwezi kwa Werurwe (3) 2026.

Mu gihe Ruli yahembewe kubaka Inzu Umurenge ukoreramo, uwa Minazi wubatse Umuyoboro w’Amazi meza.

Abawutuye bavuga ko babikoze hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’Amazi, kuko bayavomaga kure.

Abatuye Minazi, bavuga ko nyuma yo kugorwa no kuvoma Amazi ku Masoko karemano kandi mu buryo bubagoye, bahisemo kwiyubakira Umuyoboro w’Amazi ufite imirongo itatu ya 1.4 km, 0.9 km na 1.2 km, igezwa ku Ngo 157.

Kubaka uyu Muyoboro, byasabye abatuye uyu Murenge gutanga 1,295,000 Frw.

Umudugudu wa Kabarima wo mu Murenge wa Minazi, washimiwe uhabwa Igikombe cy’Isuku.

Muri rusange, mu Ntara y’Amajyaruguru hahembwe Imirenge itandatu (6), irimo ibiri (2) yo mu Karere ka Gakenke.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist