Gakenke: Bubakiwe Ikiraro cyo mu Kirere cyatwaye arenga Miliyoni 110 Frw (Amafoto)

Nov 20, 2025 - 20:38
Gakenke: Bubakiwe Ikiraro cyo mu Kirere cyatwaye arenga Miliyoni 110 Frw (Amafoto)

Abaturage bo mu Murenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke, batangaje ko bsihimiye kuzurizwa Ikiraro cyo mu Kirere, nyuma y'igihe bagorwa no gukora ubuhahirane hagati yabo.

Iki Kiraro cyuzuye gitanzweho Miliyoni zirenga 110 z'Amafaranga y'u Rwanda, gihuza Imidugudu ya Kiryango yo mu Kagali ka Mucaca n'uwa Kanunga wo mu Kagali ka Gasozi.

Abatuye muri iyi Midugudu, bavuga ko mbere y'uko cyubakwa, abanyeshuri n’abagenzi bahoranaga impungenge zo kwambuka umugezi Musange.

THEUPDATE yabonye amakuru ko muri izi Miliyoni 110 Frw, Akarere ka Gakenke katanzemo 40% byayo, mu gihe Bridge to Prosperty wari umufatanyabikorwa mu kucyubaka yatanze asigaye.

Kezia Uwiduhaye, umwe mu baturage baganiriye na THEUPDATE, avuga ko bishimiye ko iki Kiraro kije gusimbura icyari cyarakozwe n'Umuganda w'abaturage, kuko cyarengerwaga n'Amazi mu gihe cy'Imvura.

Ati:“Turishimye. Tubonye Ikiraro cyiza. Nta mbogamozi tuzongera guhuza nazo. Icyo twari dusanganywe, abaturage bagwagamo ugasanga duhuye n’ibibazo”.

Athanasi Ntahorugiye utuye mu Mudugudu wa Musange, yabwiye THEUPDATE ko abawutuye bishimira ko Iterambere ry'Igihugu rigeza kuri bose ntawe uhejwe.

Ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke, Meya Vestine Mukandayisenga yashimye Bridge to Prosperty yafashije mu iyubakwa ry'iki Kiraro, aboneraho gusaba abaturage gusigasira ibikorwaremezo bubakirwa.

Iki Kiraro cyubatswe mu gihe cy'Amezi abiri ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’umuryango Bridge to Prosperty, ni kimwe mu Biraro 10 biri kubakwa mu Karere ka Gakenke, byitezweho koroshya imigenderanire hagati y’abaturage bako.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist