Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Burera basabwe kugira uruhare mu Mihigo

Dec 24, 2025 - 18:25
Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Burera basabwe kugira uruhare mu Mihigo

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Burera ho mu Ntara y'Amajyaruguru, basabwe kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.

Byagarutsweho na Muhorana Edouard, umuyobozi w'ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Burera, mu nama y'Inteko rusange yateranye tariki ya 22 Ukuboza (12) 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline n'abagize Komite y'umutekano itaguye y'aka karere nabo bari mu bari bayitabiriye.

Higiwemo kandi ibijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafatiwe mu nama y’Ihuriro iheruka, aho Akarere kageze kesa imihigo ya 2025-26 n'uruhare rw'abagize iri huriro mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Harebwe aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza w'abaturage n'uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu kubikemura n'aho gushyira mu bikorwa gahunda y'wigihugu yo gufasha abaturage kwikura mu bukene igeze ishyirwa mu bikorwa. 

Muri iyi nama, umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline yagize ati:“Ubuyobozi bw’Akarere buzirikana uruhare rwanyu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere muri rusange”.

Yunzemo ati:“Turabasaba kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere; bityo, umuturage akomeze atere imbere, agire imibereho myiza."

Iyi nama yasojwe Abafatanyabikorwa biyemeje kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, gufasha abaturage kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry'abana bato, kwimakaza isuku n’isukura, gushyira mu bikorwa imihigo no kugira uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi mu Karere. 

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera bagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa imihigo y’akarere, cyane cyane mu nzego z’iterambere ry’abaturage.

Muri izi gahunda, harimo Kurwanya imirire mibi n’igwingira hifashishijwe ibigikoni by’umudugudu, gutanga imbuto n’imboga, n’ubukangurambaga ku ndyo yuzuye.

Gushyigikira gahunda z’ubuzima zirimo gupima abana, ubwisungane mu kwivuza no kwita ku babyeyi batwite.

Gutanga inkunga y’amafaranga n’ibikoresho mu mishinga yihutisha iterambere (ubuhinzi, ubworozi, imishinga y’urubyiruko n’abagore).

Guteza imbere ubushobozi bw’abaturage binyuze mu mahugurwa ku buhinzi bugezweho, kwihangira imirimo n’imicungire y’imishinga.

Gufasha mu kubaka no gusana ibyumba by’amashuri, gutanga ibikoresho by’ishuri no gushyigikira abana batishoboye.

Gushyigikira gahunda zo kugaburira abana ku ishuri, bigira uruhare mu kugabanya imirire mibi no kongera umubare w’abanyeshuri baguma ku ishuri.

Gutanga ubukangurambaga ku isuku, imirire, uburinganire n’ubwuzuzanye, n’imiyoborere myiza ndetse no gufasha abaturage gusobanukirwa imihigo n’uruhare rwabo mu kuyigeraho.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist