Habiyambere wari umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB yafunzwe

Habiyambere Maurice wari umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy'Igihugu cy'u Rwanda gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k'Ubuhinzi n'Ubworozi, NAEB, yatawe muri yombi.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'u Rwanda, rushinzwe Iperereza, RIB.
Amakuru y'ifungwa rye, yagiye hanze kuri uyu wa 18 Nyakanga [7] 2025, binyuze ku Konti y'Urubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, ya RIB.
RIB yavuze ko akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho imitungo.
Ubu butumwa bugira buti:‘‘RIB yafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa [Operations Manager] mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB). Akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n'iyezandonke’’.
Rikomeza rigira riti:‘‘Afunzwe nyuma y'iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha’’.
RIB yaboneyeho kuburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nabyo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
Iti:‘‘Turashimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.’’
What's Your Reaction?






