Rwanda: Ibikubiye mu itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’Umuhanda ryasimbuye iryari rimaze Imyaka 39
Igazeti ya Leta y’u Rwanda idasanzwe yo ku wa 10 Werurwe 2026 yatangaje Itegeko nº 014/2026 ryo ku wa 06 Werurwe 2026 rigenga ikoreshwa ry’umuhanda.
Iri tegeko ryashyizweho hagamijwe kunoza imikoreshereze y’imihanda, kongera umutekano w’abayigendamo no kugabanya impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu no kwangiza umutungo.
Ryasinywe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Risimbuye itegeko nº 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 ryari rimaze imyaka myinshi rigenga imihanda n’imikoreshereze yayo.
Mu ngingo z’ingenzi zikubiye muri iri tegeko harimo izirebana n’uburyo bwo kugenda mu muhanda n’inshingano z’abawukoresha.
Itegeko risobanura neza ko ibinyabiziga bigomba kugendera ku ruhande rw’iburyo rw’umuhanda, kandi abakoresha umuhanda bose bagomba kubahiriza amabwiriza n’ibimenyetso biwugenga.
Rinashyiraho uburyo bushya bwo kongera umutekano wo mu muhanda harimo gukoresha ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho mu kugenzura uko ibinyabiziga n’ababiyobora bitwara.
Polisi n’abandi bakozi babifitiye ububasha bahawe inshingano zo kugenzura ikoreshwa ry’umuhanda no gutanga amabwiriza agamije kurinda umutekano w’abawugendamo.
Mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, iri tegeko rigena ko igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso ku muyobozi w’ikinyabiziga ari garama 0.80 muri Litiro imwe y’amaraso.
Umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora gusabwa gupimwa arukoro cyangwa ibiyobyabwenge igihe cyose bibaye ngombwa mu rwego rwo kurinda umutekano wo mu muhanda.
Rinateganya ko ikinyabiziga gishobora kubuzwa kugenda cyangwa kigafungwa mu gihe cyabangamira umutekano wo mu muhanda cyangwa mu gihe cyakoze amakosa akomeye.
Ikinyabiziga gishobora kubuzwa kugenda igihe kitarenze amasaha 12, mu gihe gufunga ikinyabiziga bishobora kumara igihe kitarenze amezi atatu bitewe n’impamvu cyafungiwe.
Mu bijyanye n’abayobozi b’ibinyabiziga, iri tegeko risaba ko umuntu wese utwaye ikinyabiziga kigenda kifashishije Moteri, agomba kuba afite uruhushya rwo kugitwara rutangwa na Polisi y’Igihugu.
Risobanura kandi ko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga agomba kwemererwa n’urwego rubifitiye ububasha kandi agakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Ikindi gishya kigaragara muri iri tegeko ni uburyo bwo gukurikirana imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire.
Uwo mushoferi azajya ahabwa amanota bitewe n’uko yitwaye mu muhanda, bikazafasha inzego zibishinzwe kumenya abubahiriza amategeko n’abayarenzeho.
Iri tegeko rinagaruka ku bijyanye n’imiterere y’ibinyabiziga byemerewe gukoresha umuhanda mu Rwanda.
Ikinyabiziga kigomba kuba cyanditswe mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu gifite ibyangombwa byemewe, kandi kigomba kuba cyujuje ibisabwa mu isuzuma rya tekiniki kugira ngo cyemererwe kugenda mu muhanda.
Mu rwego rwo guhana abarenze ku mategeko y’umuhanda, iri tegeko riteganya ibihano birimo ihazabu, igifungo cyangwa byombi ku makosa akomeye.
Urugero ni nko gutwara ikinyabiziga warengeje igipimo cya arukoro mu maraso, kwanga guhagarara utegetswe n’umupolisi cyangwa gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo kugitwara.
Iri tegeko rishya riteganya kandi ko umuntu wahaniwe ihazabu agomba kuyishyura mu gihe kitarenze iminsi 30. Iyo atishyuwe muri icyo gihe, ihazabu yiyongeraho 30%.
Muri rusange, iri tegeko rishya rigamije gushyiraho amategeko akomeye kandi asobanutse azafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda no guteza imbere umutekano w’abawukoresha.
Amategeko, avuga ko ritangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
3
Wow
2



