Rwanda: Guhanirwa gukoresha Telefone utwaye Imodoka ukoresheje “Hands-Free” bigiye gukurwaho
, yasobanuye ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bigiye kujya bifatwa nk’ikosa gusa mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki.
Minisitiri Dr. Gasore yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025.
Yakomeje ati:”Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka [Hands-Free] ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba uri kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo”.
Mu Rwanda hasanzwe amategeko ahana umuntu utwaye imodoka avugira kuri telefone.
Bifatwa nka kimwe mu bikorwa bituma umushoferi adashyira umutekano wo mu muhanda imbere ndetse bikanateza impanuka.
Amategeko asanzwe avuga ko gukoresha telefone mu ntoki (uvugira, wandikira, ureba ubutumwa n’ibindi) igihe utwaye imodoka birabujijwe.
Umuntu wakoreshaga ibikoresho bidasaba ko ufata telefone mu ntoki, bifatwaga nk'ibiteje impungenge ndetse hanatangwa inama yo kubyirinda.
Itegeko ry’umuhanda mu Rwanda, rivuga ko mu gihe ufashwe uvugira kuri telefone utwaye, ushobora guhanishwa amande agera ku mafaranga 100,000 Frw.
Polisi isaba atwara Imodoka kwirinda kuvugira kuri telefone, ahubwo bagahagarara ahantu hizewe bakabona kuyivugiraho cyangwa kugira ikindi bayikoresha nko kwandika cyangwa gusoma ubutumwa.
Amafoto (IGIHE)
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
1
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



