Rwanda: 28,4% by’Urubyiruko ntiruri mu Ishuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa

Jun 9, 2025 - 13:25
Jun 9, 2025 - 14:29
Rwanda: 28,4% by’Urubyiruko ntiruri mu Ishuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, iheruka kugaragaza imibare yerekana ko hari urubyiruko rugera kuri 1,045,248, ruhwanye na 28,4%, rutari mu ishuri, rudafite akazi ndetse nta n’amahugurwa rurimo.

Abenshi muri abo, bacikirije amashuri kubera impamvu zinyuranye zirimo n’ubukene mu gihe hari abandi batigeze barigeramo.

Ni ibintu Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko bihangayikishije bityo hakwiye ingamba zihuriweho na Leta n’abikorera mu gufasha abo bana b’u Rwanda kujya mu mashuri cyangwa kubona akazi.

Bamwe muri uru rubyiruko baganiriye n'Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma batajya mu mashuri harimo ubukene n’amakimbirane mu miryango.

Mu 2022, ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, Ituze Fred, yamaze amezi arenga 6 atazi aho azakomereza amashuri ye.

Yatangiye kubigiraho ikibazo gusa yigira inama yo kwiga gutegura ikawa mu buryo bwa kinyamwuga. Ubu avuga ko ari umwuga yishimira.

Ni ibyishimo asangiye na Irasoza Grace wari wahagarikiye kwiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, na we ubu akaba ari kwiga ubukanishi.

Ku rundi ruhande ariko hari bagenzi babo batigeze babasha kujya mu ishuri ndetse n’abagiyemo ariko bakaricikiriza hagati kubera ibibazo bitandukanye. Abo nta kazi bagira yewe nta n’amahugurwa bigeze hababwa.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, asanga icyerekezo cya 2035 n’icya 2050 kizagerwaho ari uko urubyiruko rwongerewe ubushobozi.

Kugeza ubu 14, 9% by’Abanyarwanda bose ni abashomeri ndetse mu badafite akazi, 18, 5% ni urubyiruko rwiganjemo abakobwa.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0