Perezida Kagame yafunguye inteko rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi

Sep 25, 2025 - 10:57
Perezida Kagame yafunguye inteko rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yafunguye ku mugaragaro Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino yo gusiganwa ku Magare [UCI], iteraniye mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Iyi nama yabaye mu gihe i Kigali hari gukinirwa Shampiyona y’Isi y’Amagare yo ku nshuro ya 98 n'iya mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Afungura iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu 108 bihatanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, harimo umubare munini w’abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.

Ati:“Afurika yonyine ifite ibihugu 36, bituma igira umubare munini w’ibyitabiriye mu mateka yayo. YTwishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.’’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri Afurika Igare ryinjije impinduka mu buzima bw’abaturage ndetse n’u Rwanda rutasigaye.

Ati:“Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora. Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”

Yunzemo ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye.

Ati:“Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.’’

Mu ijambo yagejeje ku bihugu binyamuryango bya UCI, Perezida wa UCI, David Lappartient, yatangaje ko yanyuzwe n’uko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’inama yayo ya 194 bibereye bwa mbere muri Afurika.

Ati:“Nishimiye ko yabereye hano mu Rwanda. Iki cyumweru muri Kigali kirihariye kuri twese. Ni urwibutso tuzasigarana iteka.”

David Lappartient yavuze ko ibihugu 132 byitabiriye Inteko Rusange ya UCI, byashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda, wagize uruhare mu kwandika amateka yo kwakirira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Kigali.

Yagize ati:“Ntituzigera twibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyawe cyiza.” Inteko Rusange ya UCI yabereye i Kigali yanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe n’ibihugu byinshi [132], nyuma y’iyabereye i Glasgow [yitabiriwe na 151] muri Ecosse mu 2023. 

Shampiyona y'Isi y'umukino w'Amagare iri gukinirwa mu Rwanda guhera tariki ya 21 Nzeri [9] 2025, ikaba izarangira tariki ya 28 Nzeri [9] 2025.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0