Naramwangiye, Obama yahishuye uko yateye utwatsi Netanyahu wamusabaga gutera Iran

May 5, 2026 - 19:14
Naramwangiye, Obama yahishuye uko yateye utwatsi Netanyahu wamusabaga gutera Iran

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishyuye ko igihe yari ku butegetsi, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yahaye Amerika ibitekerezo byo gutera Iran ariko akabyanga agahitamo inzira ya dipolomasi.

Mu kiganiro na The New Yorker, Obama yavuze ko ingingo zo gusenya ubushobozi Nikleyeri bwa Iran bakoresheje ibitero bya gisirikare ari zo n’ubu Netanyahu yabashije kumvisha Perezida Donald Trump maze bakagaba ibitero.

Uyu mugabo wayoboye Amerika hagati ya 2009 na 2012, yavuze ko ku gihe cye nka Perezida, Netanyahu yasabye kenshi ko batera Iran ariko akamwangira.

Yunzemo ko ashidikanya ko iyi ntambara hari inyungu izaha Amerika cyangwa Israel.

Obama w’imyaka 65, yagiye ku butegetsi muri Mutarama (1) 2009, nyuma gato ye muri Werurwe (3) Netanyahu na we ajya ku butegetsi muri Israel kuri manda ya kabiri yamaze imyaka 12.

Umubano wabo waranzwe no kutumvikana kugaragara ku bibazo birimo ikibazo cy’ingufu Nikleyeri za Iran n’amakimbirane ya Israel na Palestine.

Yavuye ku butegetsi mu 2017 nyuma ya manda ebyiri, Netanyahu yabugumyeho kuri manda ye ya gatatu yatangiye mu 2022 akiriho n’ubu.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0