Kwibuka32:”Ubuhamya bw’abarokotse bukwiriye kuba isomo ku bashaka guhakana Jenoside” — Perezida Kagame
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata (4) 2026, ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hatangirijwe ku mugaragaro Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa ngarukamwaka kiba tariki ya 7 Mata, umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gutangira Icyumweru cy'Icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abautsi, byatangijwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Bombi bacanye Urumuri rw’Icyizere, ikimenyetso gitangiza icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka.
Banunamiye kandi inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyinguye muri uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka”, igamije kuzirikana amateka yatumye Jenoside iba, gusobanukirwa urugendo rwo kwiyubaka igihugu cyanyuzemo nyuma yayo, no gushimangira ingamba zo gukomeza kurinda ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, ndetse n’imiryango ifite ababo bashyinguye ku Gisozi, Bari mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo.
Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagarutse ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko umugambi wa Jenoside watangiye gutegurwa kera, ukomoka ku buyobozi bwa Juvénal Habyarimana wari Perezida w'u Rwanda, aho yashyize imbere politiki ishingiye ku ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere kuva mu 1973.
Dr. Bizimana yagarutse kandi ku itozwa ry’Interahamwe, ryakorewe i Gabiro, ndetse no ku ruhare rw’abari abayobozi mu gushyigikira no gutegura Jenoside.
Yavuze ko no mu rwego mpuzamahanga hari amakuru yagaragazaga ko Jenoside iri gutegurwa, harimo raporo yakozwe na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda mu 1990, ndetse n’amakuru yatanzwe n’abasirikare b’Abafaransa bagaragaje umugambi wo gutsemba Abatutsi, ariko ntihagira igikorwa.
Yibukije ko kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kubera amasomo amahanga yose, cyane cyane mu kubahiriza inshingano zo gukumira Jenoside nk’uko biteganywa n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu buhamya bwatanzwe na Ngiruwonsanga Théoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje amateka maremare y’itotezwa ry’Abatutsi, avuga ko ryatangiye mbere ya 1994.
Ngiruwonsaga warokokeye i Shangi mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu muryango we batangiye kwicwa guhera mu 1964, aho sekuru yishwe ajugunywa mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n’abavandimwe be bakaza kwicwa mbere gato ya Jenoside.
Yagize ati:“Mbere ya Jenoside, ubuzima bw’Abatutsi bwari bushingiye ku bwoba bukabije, aho buri gihe bumvaga bashobora kwicwa umwanya uwo ari wo wose.”
Ubu buhamya bwafashe hafi iminota 40, bwashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye igikorwa cy’ako kanya, ahubwo yari umugambi wateguwe igihe kirekire.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwifatanya n’igihugu muri ibi bihe byo kwibuka, anashimira abarokotse Jenoside batanga ubuhamya bukomeza gufasha Isi kumenya ukuri.
Yagize ati:“Igihugu cy’u Rwanda ntigishobora gupfa kabiri. Nta muntu uzica Abanyarwanda kabiri, ntibishoboka.”
Yakomeje ashimangira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazigera asibangana cyangwa ngo ahindurwe n’abashaka kuyapfobya cyangwa kuyahakana.
Perezida Kagame yanavuze ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bukwiye kubera isomo rikomeye abashaka guhakana Jenoside, ashimangira ko ukuri ku byabaye kudashobora guhindurwa uko abantu babyifuza.
Icyumweru cy’icyunamo kizarangira tariki ya 13 Mata (4) 2026, mu gihe iminsi 100 izageza tariki ya 03 Nyakanga (7) 2026.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw'abasaga 1,000,000 mu gihe cy'Iminsi 100 gusa.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



