Gasabo: Bagirayubusa na Tuyishimire bafatanywe ibiro 2 by’urumogi n’udupfunyika 250

Apr 25, 2026 - 12:54
Gasabo: Bagirayubusa na Tuyishimire bafatanywe ibiro 2 by’urumogi n’udupfunyika 250

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi, nyuma yo gufatanwa ibiro 2 byarwo ndetse n’udupfunyika 250.

Abafashwe ni Bagirayubusa Marie Rosalie w’imyaka 43 na Tuyishimire Ramadan w’imyaka 34.

Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Karwiru, tariki ya 23 Mata (4) 2026.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ifatwa ryabo ryashingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze igihe bagaragaza ko Bagirayubusa acuruza urumogi.

Yagize ati:“Abaturage baduhaye amakuru ko uyu mugore amaze igihe acuruza urumogi, dutegura igikorwa cyo kumufata.”

Gahonzire yunzemo ko Bagirayubusa yafatiwe mu cyuho arujyaniye abakiriya yari yarashakiwe na Tuyishimire, wakoraga nk’umukomisiyoneri umushakira abaguzi.

Bivugwa ko Tuyishimire yagombaga guhembwa amafaranga ibihumbi bine (4,000 Frw) kuri buri mukiriya yashakiye Bagirayubusa.

Nyuma yo gufatwa, Bagirayubusa yahise yemera ko urwo rumogi ari urwe, mu gihe Tuyishimire yemeye uruhare rwe mu kumushakira abakiriya.

Aba bombi bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga kugira ngo bakorerwe dosiye, mbere yo gukurikiranwa n’amategeko.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye aba bakekwaho ibyaha bafatwa, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Ati:“Ibi bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge kandi biteguye gufasha mu kubirwanya.”

Yaboneyeho kuburira abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka, agaragaza ko amayeri yose bakoreshaga yamaze kumenyekana.

Ati:“Nibashake ibindi bakora, kuko amategeko azabahana bikomeye.”

Amategeko y’u Rwanda ashyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kurucuruza, kurutunda, kurubika cyangwa kurukwirakwiza, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu ndetse n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 20 na Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0