Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru mu Burundi yapfuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata (4) 2026, nibwo yamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Gabby Bugaga, wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihugu cy’u Burundi.
Bugaga yagiye kuri uyu mwanya mu Kwezi kwa Kanama (8) y’Umwaka ushize w’i 2025, muri Guverinoma nshya yari imaze gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe Nestor Ntahontuye, muri Manda nshya ya Perezida Ndayishimiye Evariste.
Yahawe izi nshingano asimbuye Léocadie Ndacayisaba wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 10 Ukuboza (12) 2024.
Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko cyakuye ku bari hafi y’Umuryango wa Bugaga, kivuga ko yapfiriye mu Kivoga mu Ntara ya Bujumbura.
Aya makuru kandi yanemejwe n’umwe mu bayobozi muri Polisi ndetse n’abo mu ishami ry’iperereza, nk’uko BBC ikomeza ibivuga.
Izi nzego zombi (Polisi n’Iperereza), bakomeje bavuga ko iperereza ku cyamwishe ryatangiye.
N’ubwo inkomoko y’urupfu rwe itaramenyekana, hari amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko urupfu rwe rufitanye isano n’Impanuka y’Imodoka, mu gihe andi makuru avuga ko ibi kuvugwa biteye amakenga.
Bugaga yari umuntu uzwi cyane mu bijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihugu cy’u Burundi.
Yakoze mu myanya itandukanye irimo ‘Kuba muri komite ishinzwe gutegura amatora, yabaye kandi mu Badepite ndetse akora n’akazi ko kuba Umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’u Burundi (RTNB).
Ni umuntu wari uzwi na benshi, cyane ko yari inkingi ya mwamba mu gutunganya no gutegura ndetse no kumenyekanisha amakuru ya Leta, adasize no gukorana bya hafi n’Ibinyamakuru bitandukanye byo mu mahanga.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



